AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Karongi : Urukingo rwa COVID-19 rutumye Umwalimu asezera ku kazi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abandura COVID-19 ndetse n’abahitanwa nayo ubu hari urugamba rw’uko abantu bakingirwa iki cyorezo ari benshi kandi vuba.

Kuri ubu mu Rwanda ibikorwa byo gukingira iki cyorezo byegerejwe abaturage mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa nubwo hagenda haduka ubwandu bushya bw’iyi virus ya Corona.

Nubwo Ibi bihari hari bamwe batumva impamvu yo gufata urukingo ahanini bishingiye ku myumvire yabo dore ko hari nabahitamo kureka akazi bakoraga.

Mu karere ka Karongi ho mu Ntara y’Uburengerazuba hari inkuru ivuga ko umwarimu yahisemo gusezera ku kazi k’uburezi yakoraga Kubera kwanga gufata urukingo rwa COVID-19.

Mu ibaruwa yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga ivuga ko umwarimu witwa Mutuyima Zibie yahisemo kwandira umuyobozi wa Akarere amumenyesha ko yasezeye ku kazi k’uburezi yakoraga kuva taliki 18 Mutarama 2021 muri GS Nyegabo.

Muri iyi baruwa Teradig News ifitiye copy uyu mwarimu avuga ko ku mpamvu zo kumvira umutimanama we Uwiteka Imana imuyoboramo akaba atarikingiza COVID-19 ashingiye ku myanzuro y’inama y’ubuyobozi ivuga ko utarikingije atemerewe kujya mukazi uyu mwarimu yahisemo gusezera kugira ngo atarabangamira abo bakoranaga.

Yasoje ibaruwa ye ashimira ubuyobozi uko bwakiriye ubusabe bwe nubwo atarasubizwa.

Ibi bibaye nyuma yaho abandi banyarwanda bane baheruka guhungira muri Komine ya Bugabira ho mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi bavuga ko badashaka kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

Aba banyarwanda barimo umugabo umwe n’abagore batatu bahungiye mu Burundi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021.

Ubwo bafatwaga ngo bavuze ko ukwemera kwabo kubabuza kwikingiza Covid-19 kubera ko izi nkingo ari iza “Anti-Kristo”.

Umwaka ushize nabwo Umwarimu witwa Nshimiye Schadrack wigishaga ururimi rw’icyongereza ku ishuri ribanza rya Binogo riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yanditse ibaruwa asezera akazi ko kwigisha, agaragaza ko imyemerere ye itatuma agakomeza muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020. Iyo baruwa yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga Nshimiye avugamo ko kubera ingamba ziri kubahirizwa ku ishuri yigishaho zo kwirinda Covid-19 atakomeza akazi kuko “anyuranye n’amategeko y’Imana ndetse n’ijambo ryayo nubaha”.

Hagati aho Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 465, bakaba babonetse mu bipimo 14,269.

Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,345.

Kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda, abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 7,432,529 mu gihe abamaze guhabwa dose ya kabiri ari 5,128,117. Abamaze guhabwa dose ishimangira ni abantu 73,747.

Ibaruwa y’umwarimu wasezeye ku kazi Kubera kwanga gufata urukingo rwa COVID-19

Twitter
WhatsApp
FbMessenger