AmakuruIyobokamanaPolitiki

Karidinali Kambanda yishimiye kwakira perezida Emmanuel Macron

Karidinali Antoine Karidinali Kambanda yishimiye kwakira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wagiye kureba igikorwa cyo gukingira COVID-19 mu Kigo nderabuzima cya Gikondo.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko yishimiye “kwakira Perezida Emmanuel Macron waje gushyigikira igikorwa cyo gukingira COVID-19 mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo.”

Perezida Emmanuel Macron wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, yaje yitwaje impano y’inkingo ibihumbi 100 yageneye u Rwanda.

Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko ari iby’agaciro kuzirikana abakene mu guhabwa inkingo za COVID-19.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame Paul yashimiye Emmanuel Macron waje azaniye u Rwanda iriya mpano y’inkingo.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Emmanuel Macron wigomwe kuzana nabamuherekeje benshi agafata umwanya bagombaga kuba bicayemo akawuzanamo ziriya nkingo.

Yavuze ko izi nkingo zije zari zikenewe n’u Rwanda mu buryo budasanzwe, ati “Kuba inshuti ni cyo bivuga.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger