AmakuruPolitiki

Karabaye, Donald Trump yageze muri Koreya Y’epfo

Perezida wa Amerika Donald Trump ari mu ruzinduko mu gihugu cya Korea y’epfo,icya mujyanye muri iki gihugu akaba arukwiga kuri   Koreya ya Ruguru ku migambi wo gucura no gukoresha intwaro za kirimbuzi .

Agezeyo avuye i  Tokyo mu buyapani , akaba yamaze gutangazako ubuyapani bufite ubushobozi bwo gukora  missiles nkiza koreya ya ruguru bifashishije ibikoresho bya Amerika.

Biteganijweko aza kugirana ibiganiro na perezida wa koreya y’epfo  Moon Jae-in, abasirikare ba Amerika hamwe n’abanyepolitike bo muri icyo gihugu.

Trump ari mu ruzinduko azagirira mu bihugu bitanu byo muri Asia. Akaba ari rwo rugendo rurerure akoze kuba yaba perezida wa Amerika.

Mbere yuko Trump yerekeza  muri Korea Yepfo, Perezida Trump yashyize ubutumwa kuri twitter ye avuga  ko yifuzako  Amerika yakongera gusubukura amasezerano yubuhahirane nukuvuga ibyubucuruzi ndetse no mubya gisirikare bari bafitanye mbere yuko umubano wa Amerika n’ubuyapani  uzamo agatotsi.

Aba bayobozi bombi baherutse guhurira mu nama ya ONU

Urwo rugendo rugiye gukomeza ubufatanye mubya gisirikare Amerika yahoze ifitanye na   Korea Yepfo no gukomeza gufatanyamu bindi bijyanye na pilitike ibihugu byombi bihuriye , akaba ari nabwo butumwa bashaka guha Leta ya Koreya ya Ruguru iyobowe na nkuko .

Uru ruzinduko biteganijwe ko  Donald  Trump azagera mu bihugu nk’u Buyapani, Korea yepfo, Ubushinwa, Vietnam na Philippines.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger