Amakuru

Kamonyi: Abagabo 3 bari bagwiriwe n’ikirombe bakuwemo bapfuye

Ibikorwa by’ubutabazi byatangiye ku manywa yo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 ubwo bariya bantu byamenyekanaga ko baheze munsi y’ubutaka.

Imashini zitabajwe gushyigikira imirimo y’amaboko yo gushakisha bariya bagabo
byabereye mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, ku wa Gatatu ahagana saa munani z’amanywa, abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Nyuma hitabajwe imashini ngo batabarwe, ariko biragorana ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 ahagana saa moya z’ijoro nibwo bose babashije gukurwa ikuzimu nta n’umwe ukiri muzima.

Imashini zatangiye gushakisha bariya bantu ku gicamunsi cyo ku wa Kane, zaje kunganira imirimo y’amaboko yari yatangijwe n’abaturage ariko umwobo ba nyakwigendera baguye wari muremure.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Ndaruhutse Jean Claude w’imyaka 36, Nsanzimana Daniel w’imyaka 26 bombi bavuka mu mu Murenge wa Rukoma, ndetse na Mugabe Francois w’imyaka 38 wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Ruli.

Munyarugarama Elie, uhagarariye iyi Koperative COMIRWA ifite kiriya kirombe cyaguyemo abantu yavuze ko umwe mu banyamuryango bayo ari mu bapfuye kuko kubera kubura ubushobozi kwa Koperative bahisemo ko buri wese yikorera ku giti cye.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yavuze ko mbere y’uko bariya bagabo baboneka nta kuruhuka kwari guhari.

Bamwe mu baturage bavuga ko iki kirombe umwobo wacyo wamanukaga ikuzimu nk’umusarane, ko nta nzira zishamikiyeho zihari kuko ngo hari hashize igihe gito batangiye kuhashakishiriza amabuye y’agaciro.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger