AmakuruAmakuru ashushye

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe Graduation izabera mu buryo butari bumenyerewe

Ku nshuro ya 7 Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayo barangije mu masomo anyuranye akaba ari umuhango uzaba mu buryo butari busanzwe bumenyerewe.

Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayo bizaba mu kwezi gutaha kwa Kanama uyu muhango ukazaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ibintu bitari bimenyerewe mu banyeshuri biga muriiyi Kaminuza y’igihugu.

Yatangaje ko uwo muhango uzaba ku wa 27 Kanama 2021 gusa bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gituma abantu benshi badahurira hamwe yatangaje ko uyu muhango uzaba hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kaminuza yakomeje ivuga ko ibikoresho n’ibikenerwa byose ngo uyu muhango ube mu buryo bw’ikoranabuhanga byamaze gushyirwa ku murongo ndetse ko n’uburyo bwo kwitabira uyu muhango bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Ni ku nshuro yayo ya karindwi iyi Kaminuza igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayo nyuma yuko ihindutse Kaminuza y’u Rwanda.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger