AmakuruAmakuru ashushye

Kaminuza eshanu n’andi mashuri byafunzwe burundu kubwo kutuzuza ibisabwa.

Kaminuza eshanu zo mu Rwanda n’andi mashuri makuru byafunzwe na Leta mu buryo bwa burundu, nyuma yuko mbere hari ibyo zari zabwiwe gukosora ariko kugeza ubu ntihagaragare impinduka mu mikorere.

Kaminuza eshanu zahagarikiwe imikorere burundu ni; Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES) yo ku Kicukiro, Rusizi International University (RIU), Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye mu karere ka Huye, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology ndetse na Open University of Tanzania yo mu karere ka Ngoma. zikaba zahagaritswe nyuma yuko zari zahawe amezi atandatu ngo abayobozi bazo bakore igenzura ry’ibitaragendaga neza maze bikosorwe ariko kugeza ubu akaba ari nta mpinduka igaragara berekanye.

Raporo y’igenzura muri za kaminuza n’andi mashuri ryakozwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, yerekanye ko hari bimwe mu bikoresho by’ibanze aya mashuri atari afite hakiyongeraho gukoresha abakozi badafite ubushobozi ndetse no kutagira ibyumba bihagije byo kwigiramo n’ibindi.

Nyuma yaho, Inama y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza (HEC) yakoranye n’inzego z’abanyamwuga mu kongera kugenzura niba amashuri yakozweho yarabashije kuzuza ibyasabwe.

Hashingiwe ku igenzura ryakozwe mu mashuri anyuranye, hari amashami yari yahagaritswe by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa ngo ayo mashami yigishwe muri ayo mashuri, ibi bikaba ari na byo byatumye ahagarikwa kugira ngo hazibwe icyuho kiboneka mu ireme ry’uburezi ku rwego rw’igihugu.

Dr Abdallah Haguma uyobora HEC avuga ko izi kaminuza zafunze zari zahawe igihe cy’ibyumweru bibiri ngo zibe zahaye abanyeshuri ibyangombwa bikenewe kugira ngo babashe gukomeza amasomo ahandi.

Ati “Aya mashuri makuru agomba guha abanyeshuri inyandiko zigaragaza amanota yabo bakajya gusaba gukomereza amasomo ahandi, turi no kumenyesha izindi kaminuza kwitegura kwakira abanyeshuri bashya.”

Ubuyobozi bwavuze ko aya mashuri yafunzwe ari mu icumi yari yahagaritswe cyangwa afite amashami yahagaritswe by’agateganyo. Kugeza ubu bamwe  banyeshuri na bo bafite impungenge kuko aho bagiye gusaba ishuri hose basabwa gusubiramo umwaka bari barangije.

Ku ruhande rw’abahagarariye kaminuza zafunzwe bo bavuga ko iri fungwa ritanyuze mu mucyo  nkuko byatangajwe na Kiyengo Nzitonda umunyamategeko wa STES, we avuga ko bajya gutangira gukora MINEDUC yabahaye uburenganzira bwo kwigisha amashami atanu, ngo ariko raporo yavugaga ko bemerewe abiri yonyine.

Ati “Twasabye amashami atanu kuko twashakaga kugira uruhare mu iterambere ry’inganda ariko twatunguwe no kubona muri raporo y’igenzura ko twahawe gusa amashami abiri, sinabashije gukorana neza n’abagenzuraga kuko ntibyari bisobanutse. Gufunga kaminuza yacu ntibinyuze mu mucyo.”

Twabibutsa ko iri hagarikwa ry’izi kaminuza n’amashami amwe n’amwe ryaje nyuma y’uko Leta ishyizeho itsinda ryakoze igenzura ryigenga rigamije kureba ikidindiza ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na Kaminuza, hanyuma herekanwa ibyahindurwa kugira ngo aya mashuri n’amashami byongere gufungurwa.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger