AmakuruImyidagaduro

Kamichi yavuze ikintu gikomeye ku muhanzi Meddy mu muziki Nyarwanda

Umuhanxi Adolphe Bagabo wamamaye mumuziki Nyarwanda nka Kamichi yagaragaje uburyo yubaha Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy ndetse anavuga ko afite impungenge zo kuzabona undi muhanzi umeze nka Meddy cyangwa bigafata ibinyejana.

Kamichi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza uko abona umuziki Nywarwanda cyane agaragaza uko afata Meddy nk’umuntu yubaha kandi wakoze cyane mu iterambere rya muzika nyaRwanda.

Mubutumwa yatambukije yanditse agira ati; “Uyu muntu Meddy aragutse cyane kuruta impala, ntimunyumve nabi, impala n’abanyabigwi ariko bo byabasabye kugira impano gusa kugirango babashe kwamamara nkuko tubazi”.

Akomeza avuga k’urugendo rwa Meddy n’imbaraga byamutwaye kugira ngo abe ageze aho ageze ubu avuga ko Meddy yagize imbogamizi zo kuvukira hanze y’igihugu ndetse nanyuma akaaza gusubira mu mahanga aho yaratangiye ubuzima bushya ariko ntibimubuze gushyira imbaraga mu muziki no gukomeza gukuza impano ye.

Yagize ati’ Meddy yavutse ari impunzi mu gihugu cyu’Burundi, binamusaba guhangana na Showbiz yacu yari ikiri hasi inagoye, nyuma biba ngombwa ko yongera kuba imahanga.

Asoza agira ati” Ndamwubaha ariko nterwa ubwoba nuko mu Rwanda bizafata ibinyejana kugirango haboneke undi nkawe.”

Kamichi ufite uruhare mu itangazamakuru rishingiye ku imyidagaduro no mumuziki yavuze uburyo afite impungenge zo kubona undi muhanzi umeze nka Meddy

Kamichi yagaragaje uburyo yubaha Meddy kubera ibyo yakoze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger