AmakuruImikino

Kaboneka yasabye umuyobozi w’umujyi wa Kigali guhagurukira abazunguzayi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye Mme Rwakazina Marie Chantal uherutse gutorerwa kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali guhagurukira ikibazo cy’abazunguzayi bakomeje kuba intandaro y’umwanda n’umutekano muke.

Ibi Minisitiri Kaboneka yabigarutseho mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yabaye ku munsi w’ejo, igikorwa yanerekaniyemo ku mugaragaro umuyobozi mushya w’Umujyi ku bari batamuzi.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko umujyi nka Kigali wamaze gufata indi sura nziza udakwiye kuba ukirangwamo akajagari ahanini gaterwa n’abazunguzayi.

Ati” Nta mujyi umaze kugera ku rwego tugezeho na ya sura tumaze kugira ngo ugire n’akajagari, abazunguzayi ubundi ni akajagari umuntu ugenda uko yishakiye yikorera uko ashaka acuruza. Icya mbere bifite ikibazo cy’umutekano muke biteza, icya kabiri ibyo acuruza ntushobora kumenya ibyo aribyo, icya gatatu bifite ingaruka ku bukungu bw’igihugu.”

“Iyo abazunguzayi bamaze gukwira hose aya mazu meza murimo mwubaka abandi bacuruzi bagacururijemo baraza kubura aho bacururiza cyangwa n’ibyo bacuruza byo gucuruzwa kubera hari abari mu mihanda.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yaboneyeho umwanya wo gusaba Mayor mushya w’umujyi n’abamwungirije gukora ibishoboka byose bagahashya burundu abazunguzayi.

Ati”Ibintu by’abazunguzayi, nyakubahwa meya n’ikipe yawe mukwiye kubishyiramo imbaraga.”

Kaboneka kandi yashimye tumwe mu turere twafashe ingamba zo kurwanya ubu bucuruzi bw’akajagari twubakira ababukoraga aho bakorera, ibintu byashimishije Leta bikanabashimisha ubwabo.

Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ice burundu akajagari gatezwa n’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda, gusa ikomeje guhura n’imbogamizi z’uko abakora ubu bucuruzi batabureka, ahanini bitewe n’uko baba bafite ubushobozi buto bwo kuba bajya gukorera mu masoko, bityo bagahitamo kugenda bacengana na Leta abandi bakajya gucuruza ari uko ijoro riguye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger