AmakuruImyidagaduro

Junior The Premier [Giti] usobanura Filime yikuye mu marushanwa y’ibihembo bya Made in Rwanda Awards 2019

Bugingo Bony [wamamaye nka Junior The Premier (Giti) mu gusobanura filime mu Rwanda] yatangaje ko yikuye mu marushashanwa y’ibihembo bitegurwa n’ikigo cya Kalisimbi Events, byiswe  ‘Made in Rwanda Awards ’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.

Ibihembo bya ‘Made in Rwanda Awards’ kuri iyi nshuro abahatana bagabanyije mu byiciro 34,  bikaba bihurije hamwe abahanzi, abanyamideli, ibigo by’ubucuruzi, amaduka y’imyambaro, Radio, Televiziyo n’abandi bamamaye mu ngeri zitandukanye.

Junior The Premier wari washyizwe mu cyiciro cy’abasobanura filime (MOVIE INTERPRETER OF THE YEAR) nyuma ay’amasaha uyu mugabo yahise atangaza ko yikuye muri ibi bihembo ngo kuko hari ibyo yaganiriye n’abategura ibi bihembo batigeze bubahiriza.

Mukugaragaza impamvu we yikuye muri ibi bihembo yatangaje ko we abona aya marushanwa kuko asanga ateguye nabi

“Twe abasobanura filime dufite uko dukora, turi 14 mu Rwanda ntibatuzi yewe ubanza n’izi filime zacu batazireba. Twe abafana bacu si abantu bakurikira imbuga nkoranyambaga cyangwa birirwa kuri internet niba bakeneye ko duhatana bagomba kubitubwira mbere tukanamamaza mu mafilime yacu ku buryo abantu bazaba bazi uko badutora.”

Yakomeje avuga ko na mbere y’uko basohora ibyiciro  by’abahatana muri ibi bihembo bamuganirije akababwira uko yumva ibintu ariko akaza gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw’abahatana nyamara ibyo yasabye bitarubahirijwe.

Ikindi cyatumye yikuramo kijyanye n’imitegurire mibi ni uko uburyo bwo gutora bashyizeho budahamye cyane ko urubuga batoreraho usanga rimwe rwavuyeho ubundi rukajyaho imibare yahindaguwe bityo ngo si ibintu abantu baba bakwiye kwirukira mu gihe ba nyirabyo batabishyize ku murongo.

Uyu mugabo aganira n’ikinyamakuru cy’imyidagaduro  ‘ inyarwanda’ yavuze ko  abategura ibikorwa nk’ibi badakwiye gukururwa n’amafaranga y’abaterankunga ngo bihutire gutegura amarushanwa nyamara batitaye ku guha agaciro abahatana n’abafana babo nyamara aribo ba nyir’igikorwa kurusha abagitegura.

Junior  yari ahatanye mu cyiciro cya “MOVIE INTERPRETER OF THE YEAR” aho yari ahatanye n’abandi nka; Rocky Kirabiranya, Pike na Yakuza na Didier.

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya ‘Made in Rwanda’ batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze kuri internet guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019.

Amajwi y’abatoye binyuze ku rubuga rwa Karisimbi Events (www.karisimbievents.rw) ahwanye na 40%, akanama nkemurampaka ko kazatanga amajwi ahwanye na 60%.

 Ibi bihembo bizatangwa kuwa 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center.  Kwinjira ahazabera itangwa ry’ibi bihembo; mu myanya isanzwe (Regural Ticket) n’ibihumbi icumi (10 000 Frw). Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni ibihumbi makumyabiri (20 000Frw). Ku meza y’abantu umunani (VVIP Table) ni ibihumbi ijana mirongo itanu (150 000 Frw).   

 

Junior The Premier wari uhataniye igihembo cya MOVIE INTERPRETER OF THE YEAR yamze kwikura mu bihembo bya Made In Rwanda Awards 2019

Muri ibi bihembo ababibahataniye bari mu byiciro bikurikira ;    

BEST PHOTOGRAPHER OF THE YEAR: Yakubu Jack, Noah, Schris Swag na Sean Coast.

MUSIC LABEL OF THE YEAR: Kina Music, The Mane, New Level, Incredible Records na Kiwundo Entertainment.

MUSIC RADIO OF THE YEAR: Kiss Fm, Hot Fm, Magic Fm, Royal Fm, Isango Star.

BEST GOSPEL MUSIC: Ndanyuzwe by Aline Gahongayire, Ijambo rya nyuma by Patient Bizimana, Intashyo by Israel Mbonyi, Biratungana by Adrien Misigaro, Nzahora Nshima by Gaby Kamanzi.

COMEDIAN OF THE YEAR: Etienne, Japhet, Clapton Kibonke, Joshua, Merci na Zaba Missed Call.

DJ OF THE YEAR: Dj Marnaud, Dj Toxic, Dj Miller, Dj Lenzo, Dj Anitha Pendo na Dj Phil Peter.

TV SERIE OF THE YEAR: Papa Sava, City Maid, Seburikoko na Umwanzuro

TV FASHION SHOW OF THE YEAR: Tsapa Fashion Show(TV1), In Style(RTV), Berwa (Isango Star), Fashion Focus (Contact TV)

TRADITIONAL TROOP OF THE YEAR: Inyamibwa, Indangamirwa, Intayoberana, Inganji mu Nganzo na Inganzo Ngali

FASHION EVENT OF THE YEAR: Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural, Rwanda Modesty Fashion na Collective Rw.

FASHION DESIGNER OF THE YEAR: Rupali, Inkanda, Moshions, Delphinez, Sonia Mugabo na Tanga Design.

BEST ACTOR OF THE YEAR: Niyitegeka Garacien, Kibonke Clapton, Ndimati, Njuga na Nicky(Manu).

ENTERTAINMENT TV SHOW OF THE YEAR: The Link Up(TV10), Flash Mix (Flash TV), Bside (TV1), The Jam (RTV).

ACTRESS OF THE YEAR: Nikuze, Diane, Sperancia, Assiah, Esther na Nedege.

SONG OF THE YEAR: Naremeye by The Ben, Tuza by Allioni ft Bruce Melody, Kungola by Sunny ft Bruce Melody, Mariya Jeanne by Nsengiyumva na Ma vie by Social Mula.

FEMALE CELEBRITY INFLUENCER OF THE YEAR: Sandrine Isheja, Miss Jolly Mutesi, Evelyne Umurerwa na Kate Bashabe.

 FEMALE ARTIST OF THE YEAR: Clarisse Karasira, Alyn Sano, Audia Intore, Marina na Teta Diana.

MALE ARTIST OF THE YEAR: Jules Sentore, Mani Martin, Nsengiyumva Francois na Cyusa Ibrahim.

Sports Radio Station of the year: Radio 10, Flash Fm, Radio 1, Radio Rwanda na Isango Star.

MOVIE INTERPRETER OF THE YEAR: Rocky Kirabiranya, Pike, Junior The Premier, Yakuza na Didier.

BREWERY COMPANY OF THE YEAR: Bralirwa na Skol Breweries.

HYGIENE COMPANY OF THE YEAR: Supa na Clear.

AGRO-BUSINESS COMPANY OF THE YEAR: Kinazi Cassava na Winnaz Crisps.

MOST SUPPORTIVE FINANCIAL INSTITUTION: Unguka na Goshen.

BUSINESS MENTOR OF THE YEAR: Inkomoko na Grofin.

MOST INNOVATIVE COMPANY OF THE YEAR: Yego Innovison na Gura Ride.

PACKAGING COMPANY OF THE YEAR: Aquasan na Roto.

ROOFING’S COMPANY OF THE YEAR: Safintra na Hippo roofings.

COFFEE COMPANY OF THE YEAR: Café de Maraba na Gorillas Coffee.

DISTILLERY COMPANY OF THE YEAR: Speranza Group na 1000 hills distillery.

MALE MODEL OF THE YEAR: Ruud Gullit-G, Ganza, Gabey, Eric Sekemana na Boris.

FEMALE MODEL OF THE YEAR: Sarah The Kuin, Sissi Ngamije, Kalisa Winnie, Kaneza Lynka Amanda, Teta Christelle na Fiona Muthoni.

FASHION BOUTIQUE OF THE YEAR: Lili Kosmetiks, Masha Boutique, Kabash Fashion, Je te Promote na Golden Men Fashion.

MAKE UP ARTIST OF THE YEAR: Celine D’or, Fancy Liner, Joel Makeup, Souvorov Beauty na Asm.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger