Amakuru ashushyeImikino

Jules Ulimwengu wakiniraga Rayon Sports yamaze kwambuka umupaka ava mu Rwanda

Uwahoze ari rutazamu wíkipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu yarangije kuva mu gihugu yerekeza iwabo mu Burundi ndetse amakuru akaba avuga ko atazagaruka mu Rwanda mu minsi ya vuba kuko agomba guhita yerekeza mu gihugu cyÚbushinwa mu ikipe nshya yabonye.

Uyu rutahizamu nyuma yo kutabasha guhita abona ibyangommbwa bimwemerera guhita akina Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, ntiyongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu ukomoka i Burundi yakomeje gushakishwa n’amakipe yo hanze ariko ntibyakunda ko ahita ayerekezamo, gusa amakuru yizewe atugeraho ni uko uyu mukinnyi yamaze kwemera kuba yakwerekeza muri Shampiyona y’u Bushinwa, aho Rayon Sports igomba guhabwa ibihumbi 50 by’amadollars (46,341,315 RWFS) nkuko amasezerano ye abiteganya. Gusa ikipe arerekezamo ntiramenyekana.

Jules Ulimwengu wari ukiri mu bakinnyi bari gukurikiranwa kubera ibyangombwa byabo bishidikanywaho, yambutse umupaka mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, aho yahise agana iya Bujumbura.

Ulimwengu ni we  watsindiye Rayon Sports ibitego byinshi mu marushanwa yose yayikiniye.

Jules Ulimwengu yamaze kuva mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger