AmakuruImikino

Jules Ulimwengu wa Rayon Sports yafashije u Burundi gukura inota kuri Niger

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu y’u Burundi yihagazeho mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika inganya n’igihugu cya Niger cyakiriye iri rushanwa ibitego 3-3. Ni umukino rutahizamu mushya wa Rayon Sports Jules Ulimwengu yanyeganyejemo incundura.

Aya makipe yombi y’ibihugu yakinaga umukino wa kabiri w’itsinda. Ikipe y’igihugu y’u Burundi yatangiye iri rushanwa itsindwa na Nigeria ibitego 2-0, mu gihe iyi Niger iri gukinira mu rugo yatangiye inganya 1-1 na Afurika y’Epfo.

Ikipe y’igihugu y’u Burundi ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino, gusa birangira idashoboye gukura amanota atatu kuri Niger.

Niger yakiniraga imbere y’abafana bayo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Issah Salou kuri Penaliti.

Iyi kipe yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 42 w’umukino, mbere y’uko Abarundi babona igitego cya mbere ku munota wa 45. Niger yatsindiwe igitego cya kabiri na Kairou Amoustapha, mu gihe igitego cya mbere cy’u Burundi cyatsinzwe na Irakoze Said kuri Penaliti.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Niger iri imbere n’ibitego 2-1.

Abarundi bagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri gahunda ari iyo kwishyura, gusa bongera gukorwa mu nkokora n’igitego cya gatatu cya Niger. Ni igitego cyatsinzwe na Mahamadou Sabo. Hari ku munota wa 56 w’umukino.

Byabaye ngombwa ko umutoza w’u Burundi akora impinduka, akura mu kibuga Pascal Ramazani yinjiza rutahizamu Jules Ulimwengu.

Uyu musore uheruka gusinyira Rayon Sports avuye muri Sunrise yaboneye Abarundi igitego cya kabiri ku munota wa 73, mbere y’uko Bienvenue Kanakimana atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 75 w’umukino.

Mu wundi mukino w’iri tsinda, Nigeria na Afurika y’Epfo baguye miswi 0-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger