AmakuruImyidagaduro

Jules Sentore na Jack B berekeje i Dubai(Amafoto)

Abahanzi b’Abanyarwabda Jules Sentore na Jack B bageze Dubai muri Reta zunze ubumwe z’Abarabu aho bagiye kwifatanya na Christoher,Dj Tozzyk bagezeyo mu muhango wo gususurutsa abantu ku munsi wagenewe abakundana.

Ana bahanzi bombi bafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022.

Uretse kuba aba bahanzi bitezweho gususurutsa abantu ku munsi w’abakundana, muri ibi bitaramo kandi hazahurirwamo n’abandi bahanzi nka Jackie Chandiru na DJ Diallo, ku italiki ya 11 Gashyantare 2022 muri Hues Boutique Hotel aho kwinjira bizaba ari 27$.

Uretse Igitaramo giteganyijwe ku ya 11 Gashyantare 2022, hateganyijwe kandi ikindi gitaramo kizabera mu bwato bwa Yatch ahitwa Dubai Marina, kukinjiramo akaba ari 100$ mu myanya isanzwe naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari 150$.

Kugeza ubu amatike akaba akomeje gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga,iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Urutozi gakondo,sosiyete nyarwanda ikora imyenda ya ’Made in Rwanda’ mu rwego rwo gushyigikira umuziki nyarwanda mu kuzamuka mu ruhando mpuzamanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger