AmakuruPolitiki

Joseph Kabila agiye kuza mu isura nshya mu matora y’umukuru w’igihugu azahanganamo na Tshisekedi

Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agiye kongera guhatanira uyu mwanya azaba ahanganiye na perezida Felix Tshisekedi ari nawe uyoboye iki gihugu muriyi Manda.

Ibi byatangajwe n’Ishyaka rya rubanda rishinzwe kwiyubaka na demokarasi (PPRD) ubwo umuyobozi waryo Christophe Kolomoni yatangazaga ko biteguye amatora.

Iri shyaka rivuga ko riri mu myiteguro yo kongere gushyiraho abayobozi bashya. Nk’uko byatangajwe na Christophe Kolomoni, ngo imyiteguro irarimbanije Kandi biteguye kuzashyigikira Joseph Kabila naramuka atanze Kandidatire.

Icyakora Christophe Kolomani yatangaje ko biteguye amatora neza kandi avuga ko bo batazabaho nk’abafana kuko muri Politiki ntagufana bibamo.

Mu gusoza iyi kongere yari itegerejwe n’abaturage beshi ba RD Congo, yabereye i Kinshasa, iri shyaka ry’abaturage riharanira kwiyubaka na demokarasi (PPRD), rimaze gutangaza ko mu gihe Joseph Kabila yaba yiyamamaje biteguye kumushyigikira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger