AmakuruImikino

Jose Mourinho yahishuye ikipe yishimira kurusha izo yatoje zose

Jose Mourinho, Umunya-Portugal watoje amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi, yahishuye ko ikipe ya Inter Milan ari yo kipe nziza yatoje mu buzima bwe.

Ibi uyu mutoza yabitangarije mu kiganiro cye cya mbere yagiranye na beIN Sport kuva yirukanwe muri Manchester United.

Jose Mourinho amaze imyaka 17 atoza amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi, arimo ayo muri Portugal, Espagne, Ubwongereza n’u Butariyani. Amakipe yatoje arimo FC Porto, Chelsea, Real Madrid, Inter Milan na Manchester United.

Asanga imyaka ibiri yamaze atoza Inter Milan ntaho ihuriye n’igihe yamaze atoza amakipe ya Chelsea, Real Madrid na ManchesterUnited, ngo kuko muri Inter ari ho yagiriye ibihe byiza kurusha ahandi hose yatoje.

Ati” Navuga Inter kuko natwaranye na yo buri kimwe. Ni ngombwa ko mvugisha ukuri nkavuga ikipe yatwaye buri kimwe kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.”

“Twatwaranye ibikombe byose, dutwarana Champions league  kandi dutsinze amakipe akomeye ku isi nka Barcelona twatsinze 3-1 na Bayern twatsinze 2-0. Ikindi twatwaye shampiyona dufite amanota meza, dutsinda imikino ya nyuma itatu mu minsi 10. Birakwiye ko mvuga ko Inter ari yo kipe nziza.”

Umutoza Jose Mourinho yanashimangiye ko adateganya kuva mu butoza, nyuma yo gutandukana nabi n’ikipe ya Manchester United.

Ati” Ndacyakeneye gutoza. Ndacyari muto cyane, maze igihe kirekire mu mupira w’amaguru, kirekire cyane, gusa n’ubwo mu byumweru bike nzuzuza imyaka 56 ariko ndacyari muto cyane.”

“Aho ngomba kwerekeza ni aho nsanzwe ndi. Nsanzwe  ku rwego rwo hejuru muri ruhago; aho hakaba ari na ho ngomba kwerekeza.”

Mourinho yishimira UEFA Champions league yari amaze gutwarana na Inter muri 2010.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger