AmakuruImyidagaduro

Johnny Drille yijeje ibyishimo abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction

John Ighodaro wamamaye nka  Johnny Drille mu muziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, kuri Marriott Hotel, yatangaje ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’igihe kinini abitegereje.

Johnny Drille uri mu Rwanda kuri ubu yaganiriye n’itangazamakuru byinshi birambuye ku myiteguro y’igitaramo azakorera bwa mbere mu Rwanda yizeza abzacyitabira ibyishimo ndetse no kumva indirimbo yakoreye umunyarwandakazi.

Uyu muhanzi yahishuye ko nubwo ari ubwa mbere aje mu Rwanda ngo mbere y’uko aza  yabanje gukora ubushakashatsi abaza ku bwiza bw’abanyarwandakazi , Drille ngo yabajije zimwe mu nshuti ze ziri mu Rwanda izina ry’umukobwa yakoresha muri iyo ndirimbo nyuma yanzura gukoramo indirimbo “Iriza”.

” Mbere yo kuza mu Rwanda nari mfite gahunda yo kuhandikira indirimbo. Nabanje gukora ubushakatsi nibaza ni iki mu by’ukuri cyiza ku bakobwa b’abanyarwandakazi. Mfite inshuti yange hano mu Rwanda, twabiganiriye ambwira ko indirimbo nayita ‘Iriza’. Iyo ndirimbo namaze kuyandika abazitabira Jazz Junction bazayumva.”

Johnny Drille yagarutse ku isuku yabonye mu Rwanda,yongeraho ko n’abantu yahasanze yabonye basa neza. Uyu muhanzi  avuga ko kumenyekana kwe byaturutse ku mushinga yize neza wo gukorana injyana ya Afro fusion na Pop kuko ngo benshi mu bahanzi bo muri Nigeria bakora injyana ya Afrobeat ku buryo bitari kumworohera gufatisha umuziki nkuko yabishakaga.

Sintex uumuhanzi nyarwanda uri kwitwara neza muri iki gihe , akazaba ari umwe mubahanzi bazaririmba muri iki gitarami yavuze ko yishimiye kuzataramana na Johnny Drille kuri  stage(urubyiniro) imwe,  yagize ati: “ndumva bidasanzwe kurinjye”

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo Johnny Drille  nk’umuhanzi mukuru,  azasangira urubyiniro n’umuhanzi nyarwanda Arnlod Kabera wamamaye nka Sintex,  itsinda rya Neptunez Band, France ndetse na Stanza Africa , iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeli 2019 muri Parking ya Camp Kigali, kikazatangira ku isaha ya kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm).

Kwinjira ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 204 000 Frw.

Johnny Drille mu kiganiro n’itangazamakuru
Johnny Drille yateguje kuririmbira muri Kigali Jazz Junction indirimbo yahimbiye umunyarwandakazi
Iki kiganiro cyatangijwe n’umuyobozi wa Kigali Jazz Junction Remmy Lubega, aha ikaze abitabiriye uyu muhango barimo n’abaterankunga b’iki gitaramo.
Sintex avuga ko anejejwe no guhurira na Johnny Drille mugitaramo kimwe

Johnny Drille avuga ko yatunguwe no kugira umubare munini w’abafana bakunze indirimbo ze, hejuru y’ibyo asanga no mu Rwanda hari abafana benshi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger