AmakuruImyidagaduro

Joeboy uri i Kigali yavuze uburyo imbuga nkoranyambaga zamugize ikimenyabose

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy, yavuze ko yamenyekanye kubera imbuga nkoranyambaga ndetse anavuga uburyo Mr Eazi yashyize itafari ku muziki we ubu akaba ari umuhanzi ukunzwe.

Mbere y’uko ajya mu ruhando rwa muzika, Joeboy yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’abakozi, ariko kandi amasomo ye yayafatanyaga no gukora umuziki ariko ari ukwishimisha gusa nkuko wajya muri siporo.

Nkuko yakomeje abitangaza ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2020 cyagarukaga ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiraba kuri uyu wa Gatanu muri Camp Kigali, kumenyekana kwe kose abikesha imbuga nkoranyambaga.

Asubiza  ikibazo bari bamubajije ku bijyanye n’uko yahuye na Mr Eazi wamufashije bikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, yagize ati “Nigaga muri kaminuza ya Lagos [UNILAG], nakoraga umuziki wo kwishimisha. Igihe kimwe nashyize amashusho ndi kuririmba ku rubuga rwa Instagram arayibona tuza kumenyana kubera impano yari yambonanye atangira kumfasha atyo.”

Yavuze ko afata Mr Eazi nk’umuntu washyize itafari ku muziki we ndetse by’umwihariko akishimira kuba aba muri iyi nzu ye ifasha abahanzi.

Joeboy yagiriye inama abahanzi n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye kujya bifashisha imbuga nkoranyambaga kuko zabafasha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Joeboy ni umusore w’urubavu ruto , umurebye uba ubona atuje cyane, yavuze ko kugira ngo yemere gukorana indirimbo n’umuhanzi abanza kureba gahunda uwo muhanzi afite ijyanye no kumenyekanisha iyo ndirimo , kuri we bihagije ndetse aboneraho no guha ikaze abahanzi nyarwanda bifuza gukorana na we indirimbo.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria. Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy yageze mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson na we wo muri Nigeria uheruka kuhataramira tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger