AmakuruAmakuru ashushye

Joe Biden yavugiye ijambo muri Pologne rishobora gututumbya umujinya wa Putin

Mu ijambo rye mu ruzinduko rwe mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw) wa Pologne, Perezida w’Amerika Joe Biden yagize ati: “Ku bw’Imana, uyu mugabo ntashobora kuguma ku butegetsi”. Aho yavugaga kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Nyuma yaho, ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House byavuze ko Biden atari arimo gusaba ko ubutegetsi buhinduka mu Burusiya, ahubwo ko yumvikanishaga ko Putin adashobora kwemererwa kugira ububasha ku baturanyi.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya bya Kremlin byavuze ko Biden atari we ufata icyemezo ku bijyanye n’utegeka Uburusiya.

Mu yandi makuru, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko bizaha Ukraine ubufasha bwa miliyoni 100 z’amadolari (miliyari 101 mu mafaranga y’u Rwanda) bujyanye n’umutekano w’abasivile “mu gutanga umutekano w’ingenzi ku mupaka, gukomeza [kongerera imbaraga] ibikorwa by’inzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko, no kurinda ibikorwa-remezo by’ingenzi cyane bya leta”.

Ibi bibaye mu gihe ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine bikomeje – ku wa gatandatu, umujyi wa Lviv uri mu burengerazuba, ahanini kugeza ubu utari waragezweho, warashweho bikomeye n’ibisasu bya rokete.

Perezida Biden arimo gusura Pologne, ifite umupaka uri kuri kilometero 70 uvuye i Lviv.

Andriy Sadovy, umukuru w’umujyi wa Lviv, avuga ko igihe ibi bitero byabereye gifite icyo kivuze.

Ati: “Hamwe n’ibi bitero by’uyu munsi [ku wa gatandatu], abashotoranyi barashaka kuvuga ngo muraho [gusuhuza] kuri Perezida Biden ubu uri muri Pologne”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger