AmakuruImikino

Jimmy Mulisa yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi ba APR FC ku mukino wa Gicumbi FC

Umutoza Jimmy Mulisa Jimmy Mulisa utoza APR FC yababajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be y hanze y’ikibuga, nyuma  y’umukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR yanganyije na Gicumbi 0-0.

Uyu mutoza wa APR FC,Mulisa Jimmy yavuze ko abakinnyi bamwe b’Abanyarwanda bataramenya akazi kabo baza mu kibuga baje kwitemberera gusa aho kwitanga kugira ngo umusaruro uboneke.

Muri uyu mukino Jimmy Mukisa yasimbuje Iranzi Jean Claude na Muhadjili igice cya mbere kikirangira, atangaza ko iyo bishoboka yari gusimbuza n’abandi benshi.

Nyuma y’umukino na Gicumbi  Jimmy Mulisa yagize ati: “Abakinnyi bacu bagomba kuba abanyamwuga bakamenya uko bategura umukino, mu bakinnyi 10 bari mu kibuga wasangaga bane bari kwitemberera ngira ngo mwabibonye, iyo bishoboka nari gusimbuza benshi”

“Nakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo,nzi ukuntu umukinnyi agomba kwitwara,ukuntu umukinnyi ategura umukino uwo ariwo wose.Birababaje kubona abakinnyi bumva ko umutoza agomba kuba umupolisi wabo.Mwabibonye nari mfite abakinnyi bagera kuri 4 bari baje kwitemberera kandi umupira ugomba gukinwa n’abakinnyi 11.Ibi byose birangira babishize ku mutoza.”

Uyu mutoza  yababajwe bikomeye n’ubwitange buke bwa bamwe mu bakinnyi be ku wa 28 Ukuboza 2018, Umukino wanarangiye ikipe atoza ya APR FC inganya na Gicumbi FC 0-0.

Jimmy Mulisa yababajwe bikomeye n’ubwitange buke bwa bamwe mu bakinnyi be
Twitter
WhatsApp
FbMessenger