AmakuruImikino

Jacques wanyuze muri APR FC ari mu gahinda ko gupfusha umugore we wamukunze yararwaye palarize habura iminsi mike ngo bakore ubukwe

Rutayomba Jacques wize umupira mu ishuri rya APR FC ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umugore we, Mutesi Kelia wamukunze yarabaye paralyze kubera indwara ya Stroke (guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko), yitabye Imana, biteguraga gukora ubukwe muri uku kwezi.

Inkuru y’urupfu rwa Mutesi Kelia yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022.

Ni urupfu rwaje rusa n’urutunguranye ndetse rwatunguye benshi bitewe n’uburyo aba bombi babanyemo.

Umuganga wabaga hafi ya Rutayomba Jacques na Mutesi Kelia abakurikirana umunsi ku munsi, yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ati “nibyo Mutesi Kelia yatashye, ntabwo byari bimaze igihe, mu minsi ishize yajyaga kwa muganga ariko indwara ikabura.”

Yakomeje avuga ko Kelia yari amaze iminsi amubwira ko atameze neza.

Ati “ku wa Gatandatu twari turi kumwe hano mu rugo iwanjye, ari muzima ariko arambwira ngo arumva afite akantu kameze nk’agakorora, mubwira ibyo akora, bukeye arambwira ngo arumva byoroshye ariko harimo kuzamo n’umutwe.”

“Ndamubwira ngo wanyweye amazi cyangwa wariye imbuto? Ndamubwira ngo abikore ariko nyuma dufata umwanzuro wo kujya kwa muganga, dukora ibizami byose dusanga nta ndwara, ariko ikintu gitera umutwe wa Mutesi kiratuyobera kuko nta bintu byinshi akora kuko afite abarimo kubimukorera.”

Uyu muganga yavuze ko kandi baherukanaga ku wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022 nabwo amubwira ko yumva atameze neza.

Ati “duherukana ejo twaririrwanye iwabo, mufasha ibyo nshoboye ariko ambwira ko yumva atameze neza ariko nanjye naramurebaga nkabona ntameze neza.”

Ngo kuko yari amaze iminsi atarya yaketse ko yaba yagize ikibazo mu gifu ari cyo cyamuteye kurwara umutwe.

Yavuze ko yatunguwe uyu munsi no guhamagarwa abwirwa ko Kelia amaze kwitaba Imana, ngo kwa muganga bamusanzemo Malaria ariko ngo nabo uburyo yihuse byabatunguye.

Ati “saa sita njye na parrain wa Jacques twari dufite gahunda yo kujya kubasura, nari maze kuvugana na we tugiye kugenda, nibwo nakiriye telefoni imbwira ngo Mutesi arapfuye, nti se azize iki? Ngo bamusanzemo Malaria, ibaze Malaria yabonetse ku munota wa nyuma umuntu arimo gupfa.”

“Batubwiye ngo ni Malaria ariko muganga wamwitayeho ku munota wa nyuma, yambwiye ngo bamusanzemo Malaria ariko yabaye nk’iyirukanse, ngo bamaze kumutera urushinge yahise abona byiruka. Ni uko nyine badashaka kubyerura kuko iyo…, nako byarangiye.”

Kelia wari watwawe kuri Clinique yo kwa Shema Kanombe, yahise yihutanwa ku bitaro i Kanombe bakeka ko wenda yaba agitera akuka ngo bamushiture ariko biranga.

Yitabye Imana nyuma y’uko mu mpera za Mutarama 2022 yari yasezeranye na Rutayomba Jacques imbere y’amategeko mu murenge wa Kanombe, bakaba biteguraga gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Werurwe.

Muri Gicurasi 2021, ubwo Rutayomba yashakaga uko yafashwa ngo avurwe indwara y’ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI nibwo yaje guhishura ko Mutesi Kelia ari umukobwa wamukunze uko ari, yemera kumurwaza nubwo na we nta bushobozi yari afite.

Uburwayi bwa Jacques Rutayomba na Mutesi Kelia

Rutayomba Jacques ni umwe mu bakinnyi batangiranye n’irerero rya APR FC 2009 aho yasohotsemo muri 2012 ahita ajya gukinira ikipe ya Amagaju FC.

Amagaju FC yayikiniye kuva 2012 kugeza 2015 aho yahise ahagarika gukina bitewe n’imvune zamuzengereje.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, muri Gicurasi 2021, Rutayomba Jacques yavuze ko yaje kubona akazi mu Bashinwa bakora ibigega Kicukiro muri 2019.

Uyu mugabo wumvikana ko afite imbaranga nke mu mvugo ye, avuga ko nyuma y’amezi 3 yahise agira ikibazo cy’indwara ya Stroke(guturika kw’imitsi itwara amaraso mu bwonko) arivuza ariko biranga.

Ati”aho mu bashinwa nahakoze amezi 3 gusa, nahise ngira ikibazo cya Stroke muri Nzeri 2019. Narivuje CHUK ariko byaranze ubu ndamye mu rugo, ndaribwa cyane.”

Akomeza avuga ko abaganga bamubwiye ko gukira yakira ariko bisaba ko ajya kuvurirwa mu Buhinde kandi akaba nta bushobozi afite.

Ati”abaganga bambwiye ko kereka ngiye kwivuriza mu Buhinde. Ntabwo bambwiye amafaranga bisaba ariko ubu rwose nta n’ubushobozi mfite nkeneye ubufasha bwa buri muntu.”

Mutesi Kelia yaje kwemera kubana na Jacques Rutayomba kugira ngo agumye amwiteho amube hafi, gusa na we yari afite ikibazo cy’ibibyimba mu nda ariko amakuru avuga ko yari yarakize.

Inkuru ya ISIMBI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger