Amakuru ashushyeImikino

Jacques Tuyisenge yongereye amasezerano muri Gor Mahia

Rutahizamu Jacques Tuyisenge ukina muri shampiyona ya Kenya mu ikipe ya GorMahia yongereye amasezerano muri iyi kipe ni mugihe kandi APR FC yari yaratangaje ko yamaze kumvikana na Jaques Tuyisenge.

Abayobozi ba APR FC  ubwo baheruka guhura nabafana biyi kipe bemejeko ubwo isoko ryigura nigurisha rizaba  rifunguye bazatangira kubona Jaques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi mu ikipe ya APR FC iki gihe abayobozi babwiye abafana ko Tuyisenge na Migi bamaze kumvikana na APR FC. Jaques Tuyisenge afatwa nka rutahizamu ukomeye muri shampiyona ya Kenya doreko ariwe wishyuye igitego Wayne Rooney yari yatsinze Gor Mahia mu mukino Everton Yakinnye na Gor mahia muri Tanzaniya kubufatanye numuterankunga waya makipe Sport pesa .

Uyu musore wafashije bikomeye  ikipe ye ya Gor Mahia gutwara igikombe cya shampiyona yasinye amasezerano mashya akaba  yasinye imyaka ibiri.Mu minsi ishize mu Rwanda byavuzwe ko ikipe ya APR Fc igiye kuzana abakinnyi bane barimo Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste, ndetse biza no gutangarizwa abafana ba APR FC.

Gor Mahia yahise itangazako Jaques Tuyisenge yongereye amasezerano

Mugiraneza Jean Baptiste Migi nawe yavugwaga muri APR FC

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger