Jacques Chirac wayoboye Ubufaransa muri manda ebyiri yitabye Imana

Jacques Chirac wayoboye igihugu cy’Ubufaransa muri mandat ebyiri, yitabye Imana afite imyaka 86 y’amavuko.

Amakuru y’uyu mukambwe yemejwe n’umukwe we ubwo yavuganaga n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Yagize ati” Perezida Jacques Chirac yitabye Imana muri iki gitondo akikijwe n’abagize umuryango we mu mahoro.”

Nyakwigendera Chirac yayoboye Ubufaransa muri manda ebyiri (Hagati ya 1995 na 2007), ndetse akaba yaranabaye Mayor w’Umujyi wa Paris. Yibukirwa ku kuba yarafashije Ubufaransa gukoresha ifaranga rimwe rihuriweho n’Uburayi bwose.

Jacques Chirac kandi yibukirwa ku kuba yaragabanyije imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa, ayivana ku mwaka irindwi ayishyira kuri itanu.

Ikindi yibukirwaho ni uko yarwanyije ko Leta zunze ubumwe za Amerika zitera igihugu cya Iraq muri 2003.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger