Amakuru ashushye

Jack Ma yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside-amafoto

Umwe mu bantu bafatwa nk’icyitegererezo mu kwihangira imirimo no guteza imbere ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri murandasi Jack Ma uri mu Rwanda ,yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

Uyu mugabo waje mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Kenya aho yaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Nairobi ku buryo Africa yatera imbere kurusha uko biri uyu munsi yaje mu nama ya youth Connekt Africa iri kubera mu Rwanda

Aherekejwe n’ikipe y’abantu bazanye nawe kuruyu mugabane wa Africa akandagijeho ikirenge ku nshuro ya mbere ,yanze kugenda atirebeye amateka yumva y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 maze ajya gusura uru rwibutso rwa Gisozi ,ashyira indabo ku mva z’ishyinguwemo imibiri y’abazize ayo marorerwa.

Jack Ma uri mu Rwanda ni umwe mu batanze ikiganiro ku buryo Africa yakwiteza imbere ,yabwiye urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth connekt ko rudakwiye kwiheba kuko ikosa rimwe rishobora kuba imbarutso y’imigisha itabarika,yongeye kuvuga ko kandi Africa ikwiye gushirika ubute nk’uko igihugu cy’ubushinwa komokamo cyabushize kigakora hasi no hejuru ngo kizamure ubukungu bwacyo kandi kikaba cyarabigezeho.

Yavuze ko ubu abashaka bakora kuko hari amahirwe menshi atabyazwa umusaruro ,asaba abashaka kwihangira imirimo kumenya gufata neza umukiriya kuko aribyo bizababera umuyoboro wo kuganwa.

yongeye kwibutsa abakora imishinga ko kurebera umuntu mu isura afite uyu munsi atari byo kuko ibihe biha ibindi, kandi umuntu usuzugura uyu munsi ejo ashobora kukubera isoko yo kubona akazi kakubeshaho mu gihe kizaza.

Jack Ma  ari ku mwanya wa mbere mu bibitseho agatubutse  ku mugabane wa Aziya wose ndetse akaba uwa 14 ku isi yose.

Ari kugirira urugendo muri Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo kuba Ambasadeli wa gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubucuruzi n’iterambere, UNCTAD.

Umwaka ushize yakoresheje amasaha 800 azenguruka isi ndetse ngo muri uyu mwaka ashobora kuzayongera akaba 1000.

PHOTOS:KIGALI MEMORIAL

Twitter
WhatsApp
FbMessenger