AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Izindi mpunzi ziturutse muri Libya zamaze kugera mu Rwanda

Impunzi  123 zari zibayeho mu buzima bugoye mu gihugu cya Libya, zamaze gusesekara I Kigali zikaba zigomba kugezwa mu nkambi zizabamo byemezwa ko imyanya yabo yamaze gutegurwa neza.

Izi mpunzi zije zisanga izindi 66 zakiriwe ku itariki 26 Nzeri 2019, bakaba barimo kwakirirwa mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ku isaha ya saa sita n’igice mu ijoro rishyira kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019, nibwo izi mpunzi zarimo kurira imodoka zizerekeza i Gashora.

Izo mpunzi zirimo abakomoka mu bihugu bya Eritereya, Libya, Ethiopia, Somalia na Sudani, bakaba ari abagabo, ariko hakaba n’abagore bake ndetse n’abana bato batatu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi(MINEMA), Olivier Kayumba, avuga ko usibye bamwe bashobora kuba barafatiwe n’uburwayi mu gihugu babagamo, ngo ntawarwariye mu nzira.

Agira ati “Barasanga bagenzi babo i Gashora babanze bamenyerezwe, abarwaye tuzabavuza. Abagezeyo mu minsi ishize bo bamaze gushira igihunga ndetse banatangiye gusohoka hanze baratembera”.

Mu mishinga y’igihe kirekire Leta y’u Rwanda hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(HCR) bateganyiriza izi mpunzi, ngo harimo kuzabigisha indimi n’imyuga inyuranye.

Umuyobozi wungirije wa HCR mu Rwanda, Barbara Dotse William agira ati “Abenshi ni abazatangira kwiga Icyongereza ariko harimo n’abahitamo kwiga Ikinyarwanda”.

“Nyuma yaho bazaba bafite uburyo butandukanye bwo guhitamo aho kuba, wenda hari abazakenera gusubira mu bihugu byabo bakomokamo cyangwa ibyo banyuzemo, ariko hari n’abashobora guhitamo kwibera mu Rwanda igihe cyose”.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) hamwe na HCR, rukaba rwaremeye kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika bahurira n’ubuzima bubi muri Libya, aho banyura bagerageza kwambuka ngo berekeze i Burayi.

Impunzi 123 zageze mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger