AmakuruImyidagaduro

Iwacu Muzika Festival: Mbere yo kujya i Burundi, Diamond yanyuze i Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Diamond yanyuze mu Rwanda mbere yuko yerekeza i Burundi ngo abone kugaruka i Kigali kuhataramira mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro.

Mbere yo kwerekeza i Bujumbura Diamond agomba kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda akerekeza i Burundi aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 kirangira agaruka mu Rwanda mu gitaramo  gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival kitezwe ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw ahasanzwe n’ibihumbi 15 000 mu myanya y’icyubahiro ariko bikaba 20 000Frw ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger