AmakuruIyobokamana

Itegeko rikumira abahanzi bo muri ADEPR gukorana indirimbo n’abatahasengera ryakajijwe

Inteko Rusange y’Itorero ADEPR igizwe n’abashumba b’Uturere n’ab’Indembo yasubijeho itegeko ribuza abahanzi, abaririmbyi ndetse n’abavugabutumwa gukorana indirimbo n’abandi bahanzi badasengera muri ADEPR.

Icyakora iri tegeko ry’amabwiriza ngengamyitwarire ntabwo ari rishya muri ADEPR, gusa ryari rimaze igihe ritubahirizwa, bari baraciye inkoni izamba ku bahanzi n’abaririmbyi, babemerera gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abo mu yandi matorero.

Iri tegeko rya ADEPR ribuza abasengeramo gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abantu badasengera muri ADEPR,  riragira riti: “Ibikorwa by’ibitaramo bikorerwa mu rusengero cyangwa ahandi itorero ryateguye, ibitari ibyo ntibyemewe. Gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abo mu itorero rya ADEPR ntibyemewe. Ibirenze ibyo byigwa kandi bikemezwa n’inzego z’itorero zibishinzwe.” Icyakora mu iriburiro ry’iri tegeko harimo igika kivuga ngo “Na n’ubu ibibazo by’imyitwarire biracyariho, bamwe bavuga ku mugaragaro ko gahunda ya ADEPR ibuza abantu ubwisanzure, abandi bakemeza ko ishaje ikaba ikwiriye guhuzwa n’igihe tugezemo  ariko hari abandi bifuza ko yaguma uko bisanzwe.”

Jean Claude Rudasingwa ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu, yemeje ko basanze ari ngombwa ko iri tegeko riguma mu mabwiriza agenga imyitwarire y’abahanzi, abaririmbyi n’abavugabutumwa bo muri ADEPR. Yavuze ko ryatowe n’Inteko Rusange y’Itorero ADEPR igizwe n’abashumba b’Uturere n’ab’Indembo.

Twamubajije niba hari ibihano bateganyiriza abazarenga kuri iri tegeko, avuga ko iri tegeko risanzweho muri ADEPR, gusa ngo kuri ubu abazarirengaho bazahanwa. Ku bijyanye n’ibihano abazarenga kuri iri tegeko bazahabwa, yirinze kugira icyo abivugaho.

Iri tegeko rikajijwe mu gihe mu myaka itatu ishize kugeza uyu munsi, wasangaga abahanzi n’abavugabutumwa bo muri ADEPR batumirwa hirya no hino mu gihugu mu matorero atandukanye, bakavuga ubutumwa bwiza.

Hari abahanzi benshi bagiye bahagarikwa muri ADEPR ariko ntiberure ngo bavuge niba bazize gukorana indirimbo n’abo mu yandi matorera , uwakunze kugarukwaho ni umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yahagiritswe muri ADEPR azira ibyaha binyuranye birimo ubusambanyi, gusa hari n’andi makuru avuga ko mu byo yazize harimo n’ubuzererezi’, ibisobanuye ko yazize kujya mu bitaramo n’ibiterane byo mu yandi matorero, byongeye akabijyamo adasabye ADEPR uruhushya ari nayo mpamvu yashinjwe ubuzererezi. Hari n’indirimbo yakoranye na Amag The Black yitwa ‘Ingoma yawe’.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger