AmakuruImikino

Issa Bigirimana ukubutse mu bihano hari icyo yijeje abakunzi n’abayobozi ba APR FC

Rutahizamu Issa Bigirimana wari umaze amezi 2 yarahanwe na APR FC kubera imyitwarire mibi yahaye ikizere abakunzi ba APR FC nyuma yo guhabwa imbabazi n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu musore bimaze iminsi bivugwa ako ashobora gusohoka muri iyi kipe, yahawe ibihano muri Nyakanga ubwo yangaga kujya ku ntebe y’abasimbura mu mukino wo kwishyura muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro APR FC yatsinzemo Police FC ibitego 3-0.

Ni umukino wari wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu musore wumvaga udashobora kubanza mu basimbura kuri uyu mukino, yisanze umutoza Petrovic yamushyize ku ntebe y’abasimbura birangira na we yigumuye, ibintu byababaje cyane ubuyobozo bwa APR FC bikarangira bumuhagaritse mu bikorwa byose birebana n’ikipe.

Nyuma y’amezi agera kuri 2 uyu musore ari mu bihano, umuyobozi bwa APR FC bwaje kumuha imbabazi nyuma yo kubuzisaba akanazisaba abafana, ndetse akaba yagaragaye mu myitozo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakoreye i Shyorongi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Uyu musore uzwi ku kazina ka Walcott yijeje abayobozi ba APR FC n’abafana kubona Issa mushyashya utandukanye n’uwo bari bazi.

Ati”kuba ngarutse mu ikipe, biranshimishije cyane, ndashimira abayobozi n’abatoza kuba bambabariye bakaba bampaye andi mahirwe ndabizeza kubona Issa mushyashya utandukanye na Issa wa mbere.”

Issa na bagenzi be bakomeje imyitozo bitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere iteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Nyuma y’imyitozo APR FC yakoze mu gitondo, ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri abakinnyi b’iyi kipe baragaruka mu kibuga bakora imyitozo ya kabiri y’umunsi.

Issa Bigirimana mu myitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger