AmakuruImikinoUrukundo

Issa Bigirimana ari mu rukundo n’ikizungerezi yasimbuje uwo yaherukaga kwambika impeta

Rutahizamu Issa Bigirimana wamenyekanye cyane muri APR Fc ari mu rukundo rushya n’umurundikazi yasimbuje Uwase Carine yari yarambitse impeta.

Amakuru ahari avuga ko Issa ni inkumi y’i Burundi yitwa Cheilla bamaranye amezi arindwi bari kumwe mu munyenga w’urukundo ndetse bifuza no gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Nkuko Issa yabihamirije Isimbi dukesha iyi nkuru yavuze ko umubano wabo ugamije ku kubana Imana nayo nibishyigikira ati “Nibyo bitekerezo ndimo kwitegura ariko ni ibintu narekeye Imana.”

Abajijwe icyo yaba yarakundiye umukunzi yavuze ko ntakintu kihariye yagendeyeho uretse kuba umutima we waramuhisemo gusa ati “Nta kintu na kimwe namukundiye ahubwo umutima wanjye wahisemo kumukunda, namwiyumvisemo uko ameze kose.”

Issa ari mu rukundo rushya nyma y’uko atandukanye n’Umunyarwandakazi Uwase Carine yari yarambitse impeta muri 2019 ndetse bivugwa ko ubukwe bwabo bwari buteganyijwe mu mpera za 2021 ariko urukundo rwabo rukazamo agatotsi buri wese agahitamo kunyura inzira ze.

Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC baheruka gutandukana.

Urukundo rugeze aharyoshye kuri Rutahizamu Issa n’umukunzi we Cheilla bateganya kubana mu gihe urukundo rwabo Imana yaruha umugisha.

Ikizungerezi Issa Bigirimana yasimbuje uwo yaherukaga kwambika impeta

Muri 2019 ubwo yambikaga impeta Uwase Carine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger