Israel Mbonyi akoze ibitangaza bitakozwe nundi muhanzi uwariwe wese

Kuri iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 nibwo Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’ mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bateraniye mu ihema ryo muri Camp Kigali.

Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoze amurika album ye ya mbere, cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2015, cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bari bamufitiye amatsiko, barakubita buzura Serena Hotel, abandi basubirayo bimyiza imoso kuko batabashije kwinjira nubwo bari bafite amafaranga ariko basubizwayo n’uko icyumba cyabereyemo iki gitaramo cyari cyuzuye.

Mu imurikwa rya album ya 32 nabwo niko byagenze kuko abantu babarirwa mu bihumbi aribo bitabiriye iki gitaramo.

Ku isaha ya saa munani nibwo imiryango yari ifunguwe. Abantu benshi batangiye kwinjira kuri iyo saha kuburyo byageze saa cyenda intebe zateganyijwe zashize. Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo umuhanzi Luc Buntu yageze kuri Stage. Imyanya ya VIP yari yamaze kurangira, amatike yarekeye aho kugurishwa.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zibura iminota 5 nibwo Luc Buntu yavuye kuri Stage, abwira abantu ko ibyiza bikiri kuza.

Kuko imyanya yabaye mike , MC agize ati ” Ubushize twakoreye mur Serena haba hato… na hano naho habaye hato. ..niba wicaye aho utari wapanze , ufatanye nanjye ntihagire ikigutwara umunezero…niba wicaye aho utari watekereje ntibigutware umunezero…iyi si concert ni igitaramo cyo ukuramya Imana.

Abari gucunga umutekano
Mani Martin nawe yahageze

Credit: Renzaho Christophe

 

Comments

comments