Imikino

Ismaila Diarra yasobanuye neza amakuru amwerekeza muri Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo ku kibuga isanzwe ikoreraho i Nzove  nyuma yo kuba shampiyona yari yarahagaze. Imyitozo irangiye nibwo Ismaila Diarra yaganiriye n’itangazamakuru maze asobanura ibimuvugwaho muri Kiyovu.
Aya makuru na Diarra yarayumvise ko yavugwaga muri Kiyovu dore ko nawe yiyemereye ko yabajijwe n’abafana ba Rayon Sports niba afitanye gahunda na Kiyovu Sports y’umutoza Cassa Mbungo Andre.
Ismaila Diarra wagarutse muri Rayon Sports avuye muri shampiyona yo muri  Repubulika iharanira demokarasi ya Congo DCMP,  yavuze ko aamakuru amwerekeza muri Kiyovu ari ibinyoma ahubwo ko abamubonye ku Mumena aho Kiyovu ikorera imyitozo baketse ko agiye gukorera muri Kiyovu kandi we yarari mu myitozo yo kwiruka bisxanzwe ku giti cye .
Ismaila Diarra aganira n’itangazamakuru
Yagize ati:”“Nanjye ejo hashize (ku Cyumweru) hari umufana wampamagaye abimbaza, ambwira ko ngo yumvishe ko naba nagiye muri Kiyovu Sport. Ntabwo ari ukuri kuko nagiyeyo (Ku Mumena) kuva mu gitondo njya kwiruka bisanzwe nk’imyitozo y’umuntu ku giti cye. Narasoje njya mu rugo aho mba, ntabwo nigeze ngira uwo mvugana nawe”.
Ubundi kugeza ubu ntabwo Diarra yari yasinya muri Rayon Sports kubera ko ikipe ya DCMP yakiniraga itaratanga ibaruwa imurekura ngo abe yasinya amasezerano ahandi , gusa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ushinzwe kumushakira isoko [Manager] yamubwiye ko ibyangombwa bya FIFA yamaze kubibona igisigaye nukubyohereza muri DCMP ubundi bakumvikana bakamurekura akaba yasinya amasezerano ahandi. Mu gihe ibiganiro byagenda neza Ismaila Diarra yaba umukinnyi wa Rayon Sports.
Diarra yakoze imyitozo
Karekezi Olivier nawe aracyagatera, agira atya akarekura ishoti
Twitter
WhatsApp
FbMessenger