AmakuruPolitiki

ISIS yigambye ituritswa ry’igisasu cyahitanye umwe i Kampala

Polisi ya Uganda ivuga ko umuntu umwe yapfuye naho abandi batatu barakomereka, nyuma y’igisasu cyibasiye igice cy’amajyaruguru cyo mu murwa mukuru Kampala, ahitwa Komamboga.

Cyaturitse ku wa gatandatu mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h) ku isaha yaho, mu kabari kanacuruza ibiryo ko mu gice ahanini gituwemo n’abantu.

Umutwe wa Islamic State wigambye iki gitero cy’iterabwoba.

Mu butumwa uyu mutwe washyize ku rubuga rwa Telegram ku cyumweru nijoro, IS yavuze ko bamwe mu bantu bayo baturikije igisasu mu kabari aho “…intasi za leta ya Uganda zari zikoraniye.”

Polisi ariko mu makuru yatanze mbere yavuze ko ibyabaye ari iterabwoba ry’imbere mu gihugu.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko abacyekwa guturitsa icyo gisasu ari abagabo batatu bari biyoberanyije nk’abakiliya.

Umwe muri bo bivugwa ko yari afite ibintu bitazwi mu gikapu cya plastike, yashyize munsi y’ameza.

Iki gisasu cyahitanye umukobwa w’imyaka 20 utanga servisi mu kabari kinakomeretsa abantu batatu, babiri muri bo bari barembye, nk’uko polisi yabitangaje.

Mu butumwa bwo kuri Twitter kuri iki cyumweru, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko “abaturage ntibakwiye kugira ubwoba, tuzatsinda ubu bugizi bwa nabi nkuko twatsinze ubundi bugizi bwa nabi bwose bwakozwe n’ababisha batubaha ubuzima”.

Yasezeranyije ko “tuzafata ababikoze”.

Umukuru w’akarere waho yabwiye BBC ko abaturage bahiye ubwoba bibaza impamvu yatuma umuntu agambirira gutera aho batuye.

Byagenze gute?

Abacyekwa guturitsa icyo gisasu bivugwa ko batumije ibiryo n’ibyo kunywa, ndetse bimwe babihaho abandi bakiliya bari muri ako kabari.

Igisasu cyaturitse hashize akanya gato abo bacyekwa bavuye ku meza yabo.

Bivugwa ko aho cyageze giturika hangana na metero kare eshanu, bica amarenga ko gishobora kuba cyari igisasu ’gakondo’ gikoreshwa mu buryo butandukanye n’ubumenyerewe (Improvised Explosive Device).

Bwana Enanga yongeyeho ko amaperereza y’ibanze agaragaza ko icyo gisasu cyari gikozwe mu misumari n’ibindi byuma.

Uwapfuye bivugwa ko ari umu-serveuse (umugore utanga ibyo kunywa no kurya) w’imyaka 20. Yakomeretse mu mutwe, mu mugongo no ku kuguru kwe kw’ibumoso.

Babiri muri batatu bakomeretse bivugwa ko barembye aho bari mu bitaro.

Itsinda rihuriweho ry’abakora iperereza ririmo kujagajaga agace ka kilometero ebyiri gakikije aho byabereye, rishakisha ibimenyetso bishobora kubageza kuri abo bacyekwa gutera icyo gisasu.

Aho igisasu cyaturikiye hazwiho kugira ’brochettes’ z’ingurube hamwe n’inzoga, muri ako gace ahanini ko guturamo ko mu nkengero za Kampala, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uriyo.

Ubusanzwe utubari twahagaritswe gukora muri Uganda nk’ingamba yo kurwanya Covid-19, ariko tumwe turacyakira abakiliya, nkuko uwo munyamakuru wa BBC akomeza abivuga.

Iki gisasu gituritse hashize icyumweru leta y’Ubwongereza isohoye itangazo iburira abaturage bayo bari muri Uganda, ivuga ko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba muri icyo gihugu.

Mu mwaka wa 2010, abantu 74 biciwe mu bitero by’ibisasu ahantu habiri i Kampala ubwo abafana b’umupira w’amaguru barimo bareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Abacuze umugambi w’ibyo bitero, bo mu mutwe wa al-Shabab w’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, ubu bari mu gifungo cya burundu muri Uganda.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger