AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Isiraheli igiye gufungura ambasade yayo mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwagura umubano mwiza hagati y’igihugu cya Isiraheri n’umugabane wa Afurika, Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Isiraheli Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura ambasade yacyo mu mugi wa Kigali.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yagize ati, “Uyu munsi nahuye n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, mumenyesha ko ku ncuro ya mbere Isiraheli igiye gufungura ambasade i Kigali, umurwa mukuru w’ u Rwanda. Iki kimenyetso ni kimwe mu bigiye kwagura umubano wa Isiraheli na Afurika, ndetse n’imikoranire hagati ya Isiraheli n’ibihugu bya Afurika”.

Aba bombi bakaba barahuye kuri uyu wa kabiri ubwo bari bitabiriye umuhango w’irahira rya perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta. Mu kwezi kwa Nyakanga 2017, minisiriti Netanyahu yari yashimiye perezida Kagame kubw’inama z’ingenzi yamugiriye, zijyanye n’uburyo Isiraheli yakongera imikoranire hagati yayo na Afurika.

Kugeza magingo aya, Igihugu cya Isiraheli cyari gifite ambasade mu gihugu cya Etiyopiya, ariko mu nshingano za ambasaderi wa Isiraheli hari harimo no gutsura umubano mu bihugu nk’u Rwanda, Burundi ndetse na Etiyopiya.

Icyemezo cyo gufungura ambasade ya Isiraheli i Kigali, kije gikurikira, ibyagiye bitangazwa mbere ko Isiraheli yahisemo u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ibanze, mu kwagura umubano hagati ya Isiraheli na Afurika.

Ugendeye ku mateka yaranze ibihugu byombi (u Rwanda na Isiraheli), usanga  byaranyuze mu mateka mabi asa, ari yo ya jenoside yakorewe abayahudi izwi nka Holocauste, hagati y’umwaka wa 1933-1945, ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi bikaba byashingirwa ho mu kuvuga yuko umubano mwiza uri hagati y’Urwanda na Isiraheli, uturuka mu kuba hari amateka ibi bihugu byombi bisangiye.

 

Source: Ktpress.rw

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger