AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ishyaka RNC ryirukanye burundu bamwe mu bayobozi baryo

Ishyaka RNC (Rwanda National Congress) ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu mahanga ryirukanye bamwe mu bayobozi baryo bakoreraga muri Canada kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019, bikaba bivugwa ko na Kayumba Nyamwasa ashobora kwirukanwa muri iri shyaka.

Nk’uko umuvugizi wa RNC yabitangarije BBC, abahagaritswe ni Bwana Simeon Ndwaniye wari umuhuzabikorwa wa RNC mu karere ka Windsor muri Canada, Bwana Jean Paul Ntagara wari umuhuzabikorwa wungirije mu ntara ya Canada.

Bwana Achille Kamana wari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na Madamu Thabitha Gwiza, komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi mu karere ka Windsor.

Umuvugizi wa RNC Dr. Etienne Mutabazi yavuze ko aba bombi bahagaritswe burundu mu ishyaka rya RNC.

Mu itangazo ryacicikanye ku mbuga nkoranyambaga risinyweho n’umuhuzabikorwa wa RNC Jerome Nayigiziki rivuga ko aba bari barabanje guhagarikwa by’agateganyo ariko ko nta kimenyetso kigaragaza ko baba bafite ubushake bwo kwikosora.

Abahagaritswe bashinjwa gukorera ku ruhande no gukora ibyo bishakiye bitari mu nyungu z’ishyaka mu rwego rw’ubuyobozi.

Muri iri tangazo  ryo kuya 08 Ukuboza 2019 kandi RNC ivuga ko yitandukanije nabo mubyo bakora byose mu izina ryaryo gusa igihe cyose bazaba biyemeje gusubira ku murongo iri shyaka rigenderaho bashobora kuzakirwa.

Ishyaka RNC ryashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2010 rishinzwe na bamwe mu bari abayobozi mu Rwanda bakitandukanya n’ubuyobozi buriho bayobowe na Kayumba Nyamwasa wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba yari n’umuhuzabikorwa wa mbere wungirije muri iri shyaka.

Aba bamwe mu bayobozi ba RNC birukanywe mu ishyaka

Biravugwa kandi ko Gen. Kayumba Nyamwasa nawe yaba agiye kwirukanwa muri iri shyaka dushingiye ku magambo agaragara muri iri tangazo ryasohotse ku munsi w’ejo aho abagize iri shyaka babarizwa muri Afurika Y’Epfo bashinja Kayumba ibura rya Ben Rutaban.

Iri tangazo riragira riti “Nk’abanyamuryango b’ihuriro nyarwanda dutuye kandi tubarizwa muri Afurika y’Epfo, tumaze iminsi dukurikiranira bya hafi ibibazo byabaye kuri mugenzi wacu Benjamin Rutabana ariko buri gihe aho kubona ibisubizo ahubwo tuguma kwibaza byinshi kurushaho.

Dushingiye kubyo umufasha wa Benjamin Rutabana yivugiye ko ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo na Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Bwana Frank Ntwari akaba komiseri w’urubyiruko ku rwego rw’isi muri RNC nyuma ya bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bumvikana babihakana ko nta bibazo Ben Rutabana yari afitanye n’aba bavuzwe haruguru, nyamara Epimaque Ntamushobora komiseri ushinzwe ubukangurambaga akumvikana anyomoza adahakana ko Ben yari afitanye ibibazo na Nyamwasa kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben Rutabana…”

Aya magambo akubiye muri iri tangazo ashatse kuvuga ko abaye ari ukuri Kayumba Nyamwasa nawe mu munsi mike yahita yiyongera kuri aba bane bavuze hejuru bagasezererwa mu ishyaka.

Gen. Kayumba Nyamwasa nawe biravugwa ko agiye kwirukanwa muri RNC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger