AmakuruPolitiki

Ishimwe rya Uganda k’u Rwanda nyuma yo kwemera gufungura umupaka wa Gatuna

Guverinoma ya Uganda yashimiye iy’u Rwanda nyuma y’icyemezo yafashe cyo gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna wari umaze imyaka hafi itatu ufunzwe.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufungura uyu mupaka guhera ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama.

Guverinoma yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Iti: “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa guhera ku itariki ya 31 Mutarama 2022.”

U Rwanda rwatangaje ko rufunguye uyu mupaka nyuma y’iminsi igera kuri itanu Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ibi biganiro ’byiza kandi bitanga icyizere’ nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka ine warangiritse.

Guverinoma yavuze ko nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yasanze hari “umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”

Yakomeje ivuga ko yafashe icyemezo cyo gufungura uyu mupaka, mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Guverinoma ya Uganda mu itangazo yanyujije kuri Twitter yayo, yavuze ko yakirije yombi itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryerekeye ifungura ry’umupaka wa Gatuna.

Yakomeje igira iti: “Turashima ingufu zashyizwemo n’abakuru b’ibihugu bombi; Nyakubahwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Nyakubahwa Paul Kagame mu kugarura umubano ukomeye w’amateka, ufitiye akamaro imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.”

Uganda yavuze ko yishimiye ubufatanye bukomeje mu gukemura imbogamizi zose ku mubano wayo mwiza n’u Rwanda.

Yashimiye Gen Muhoozi Kainerugaba ku bw’urugendo yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama rweretse u Rwanda umuhate wa Uganda mu gukemura imbogamizi zisigaye.

Yashimye u Rwanda kandi ku kuba rwayoherereje intumwa mu muhango wo gushyingura Prof Emmanuel Tumusiime Mutebile wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda washyinguwe kuri uyu wa Gatanu i Kabale.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger