AmakuruImyidagaduro

Ishimwe rya Dj Briane kuri Hon. Eduard Bamporiki na Ingabire Bibio

Dj Briane umwe mu ba Dj bamaze kubigira umwuga, yashimiye  byimazeyo umunyamabanga  wa Leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco,  Hon Eduard Bamporiki n’umunyamakuru Ingabire Bibio ku bwo ubufasha  bamubaye cyanemu mishinga afite.

Uyu munyamuziki ni umwe mu byamamare bike mu Rwanda byahisemo kwita ku bana babayeho nabi cyane cyane abana baba ku muhanda.

Ibi byabaye nyuma yaho Briane avugiyemo ko  ubuzima yabayemo bwo kuba ku muhanda nta mwana uzabubamo afite icyo yamufasha ngo akimwime. Kubera iyo mpamvu Briane yashinze umuryango wita ku bana bo ku muhanda yise ‘Organisation la perle’ (Briane Foundation) ufasha abana mu buryo ko kubasubiza ku mashuri , kubarinda inzara ndetse no kubaha icyizere cyejo hazaza.

N’ubwo ibyangombwa by’uyu muryango  bitaranozwa  neza, Briane avuga ko abigeze kure kandi ko yatangiye kwakira ubufasha bw’abantu batandukanye barimo abayobozi ndetse n’abagwizatunga.

Mu ijoro ryakeye nibwo Briane yashimiye ku mugaragaro umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco bwana Eduard Bamporiki n’umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio kubera ubufasha bahaye aba bana bahuriye muri uyu muryango.

Uyu  munyamuziki yanditse agira ati ”Bimvuye ku mutima  wanjye ndabashimiye kandi cyane mwarakoze kumba hafi njye n’abandi  bana twari tubakeneye.
Ndizera  ntashidikanya ko mu bana  bari muri Organization La Perle(Brianne foundation) hatazaburaramo bamwe batera ikirenge mu cy’uyu  Mugabo Bamporiki  Eduard kandi Imana ibitanga izabibahe. “

Yakomeje agira ati “Umutima wanjye urishimye kuba byibuze mfite abantu babasha kunshyigikira muri byose harimo na Ingabire Egidie Bibio  Imana ijye iguha umugisha mu bikorwa  byawe. Ndabashimiye  bimvuye ku mutima  kandi nanjye Imana ijye impa kugenza nkuko mu bikora Imana ibahezagire “

Dj Briane avuga ko aba bamufashije kwishyurira abana ishuri ndetse no kubagaburira barenzaho no kubahugura. Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake cyane muri iyi minsi aho atangiriye kujya mu biganiro bitandukanye kuri Youtube yongeyeho ko hari n’abandi bamufasha buri gihe barimo umuyobozi mukuru wa Transaparency International Rwanda Madamu Ingabire Immaculle.

DeeJay Briane anavuga ko kuri ubu  abana barenga 25 bamaze gusubizwa mu miryango, kandi  bitabwaho  buri munsi ndetse abenshi  muri bo basubijwe mu mashuri.

Dj Brianne
Dj Briane umwe mu ba Dj bamaze kubaka izina mu Rwanda no mu mahanga, ni umwe mu byamamare bike byahisemo kwita ku bana badafite shinge na rugero.

 

Dj Briane umwe mubyamamare bike mu Rwanda byahisemo kwita ku bana badafite imibereho myiza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger