Isengesho nk’umugaragu ufashe ahakomeye. Uri Imana ukwizeye ntakimumama

Ntusanzwe urahambaye, urahambera ubu, imbere nkazaramba. Ibisubizo bimara umususu kandi ikizere kikantiza intambwe.

Mana ndashima, iyo mwenyuye nuko ngufite, ubwiza bw’inyuma ntacyo buvuze imbere ntagufite, imbere ngufite nibwo ngira umucyo, ubu kuko bukeye uwuntije reka nkuramye nezerewe, mbere yo kugutura ibisigo n’ibirego biremereye nziko unsubiza ibyo narondoye mu mutima, nzi abantu ariko abo mfite barabaze gusa ahari icyuho hari umwuka wera.

Ngutuye byose nk’uwizera, ngushimiye kuri byose nkutaraburiye Iwawe, nemeye ko ndi umunyabyaha ngo unkure mu isoni kandi mbashe gukandagira ahera, kuko ndarembye niteguye gusubizwa nawe nkuko usanzwe, ndi umuhamya wo guhamya ubuntu bwawe ahubwo kutabikora buri munsi nukwirengagiza uburyohe buba mu mutima kubera kumenya uwo Uriwe.

Imbabazi Zawe nongeye kukwegera nkomangana isoni ngo mbashe kubura amaso, ariko uri Nyiringabo, Nyiringoma kandi Nyirimbibi kwibanira Nawe nicyo cyifuzo ntuye ku meza kandi igihe kigeze sinzasitare ku mpuhwe zawe ahubwo mbikorere ubu kugirango nzaze nemye.

Nongeye gushima imyaka mbayeho ahubwo naho iyo ntakugira sinzi uko mba mbasha kumwenyura, ngushimiye ubudasa Wangaragarije, ntawundi Mwami nkawe nuzitwara nk’uwikirenga ace bugufi Ufite ijambo.

Mbabarira nciye bugufi kuko nkubu saa cyenda z’ijoro Unyemereye ko bucya kandi Weze ubugingo bwanjye ntuze ngushima, unyambure isoni z’ibyaha maze nkwisabire ikamba riherekeza ubugingo, aho natannye umbabarire kandi aho nagomye Umbabarire nubitse amaso n’umutima umenetse.

Sinsabye byinshi kuko Wampaye ibirenze, ibyo nkeneye ubu n’ibisunika iminsi nkwingingiye ibituma ntacumbagirira mu Isi ngo satani nabe banyikarage hejuru Kandi Ngufite Uganje.

Nkundira nuse, kuko ubu ndatuje nkuganiriye na Byose, Kukugira ntakibiruta kandi kubana Nawe Nibyikirenga reka ndekere mbuze ijambo ariko Uri Imana Ukwizeye ntakimumama.

Umugaragu wawe muto wiga buri munsi agatsindwa.

Dady de Maximo Mwicira-Mitali

Comments

comments

Dady de Maximo Mwicira-MITALI

Dady de Maximo Mwicira-Mitali n'umuhanzi, umuhimbyi w’imyambaro y’ubugeni n’isanzwe, umwanditsi , umunyamakuru akaba uyobora akanatunganya film.