Isaha n’isaha Rusheshangoga ashobora kureka gukinira Singida

Michel Rusheshangoga, myugariro wa Singida United w’umunyarwanda ashobora kureka gukinira iyi kipe nyuma y’uko iyi kipe yo muri Tanzania inaniriwe kumwishyura amafaranga yamuguze imukura muri APR FC mu mwaka ushize wa 2017.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko ikipe ya Singida ifitanye ikibazo n’abakinnyi yasinyishije muri uyu mwaka w’imikino aho yabishyuye igice ku mafaranga yabaguze, hanyuma igihe yumvikanye na bo ko igomba kubishyura amafaranga yabo kikaba cyararenze iyi kipe itarishyura amadeni ibereyemo aba bakinnyi.

Ibi ni byo bikomeje gutuma abakinnyi b’iyi kipe bivumbura mu gihe shampiyona ya Tanzania ibura imikino 8 yose ngo igere ku musozo.

Nyuma y’uko Danny Usengimana na we wakiniraga iyi kipe afatiye icyemezo cyo kuyivamo ku wa 27 z’uku kwezi akigarukira mu Rwanda nyuma yo kudahabwa ibyo Singida yari yaramusezeranyije, undi munyarwanda ukinira iyi kipe inyuma ku ruhande rw’iburyo ari we Michel Rusheshangoga ashobora gutera ikirenge mu cya mugenzi we na we akigarukira mu Rwanda.

Rusheshangoga wambaye nimero 12 na Danny Usengimana wambaye 10 bashobora gutandukana na Singida United.

Danny Usengimana yaje mu Rwanda ashinja iyi kipe kutubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye na yo ndetse anahamya ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzi neza ko ari mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Singida, Fest Sanga uyobora iyi kipe aganira n’ikinyamakuru Champion cyo muri Tanzania yavuze ko Danny Usengimana yahawe uruhushya rwo kuza mu Rwanda kugira ngo akemure ibibazo by’umuryango we, gusa ntacyo yigeze atangaza ku bijyanye no kudashyira mu bikorwa ibyo uyu musore yasezeranyijwe.

Yagize ati” Ni byo koko Danny Usengimana ntabwo ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero. Ari mu Rwanda, twamuhaye uruhushya yagiye gukemura ibibazo by’umuryango gusa azagaruka muri bagenzi be mbere y’umukino wa Yanga cyangwa nyuma yawo.

Danny Usengimana kuri ubu wibereye mu Rwanda.

Iyi kipe ya Singida ifite ibibazo by’ubukene muri iyi minsi bishobora gutuma itakaza bamwe mu bakinnyi bayo barimo Mudathir Yahaya wari intizanyo ya Azam muri Singida ukomeje kunuganurwa ku buryo bukomeye n’ikipe ya Yanga Africans.

Singida United ni ikipe ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, kuri ubu ikaba ihagaze ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka n’amanota 38 mu gihe iyi shampiyona ibura imikino 8 ngo isozwe.

Uretse Michel Rusheshangoga na Danny Usengimana bakinira iyi kipe, inakinamo kandi Kambale Salita Gentil wamenyekanye muri FC Marines nka Pappy Kamanzi, nyuma akaza kuyivamo akinira amakipe ya Rayon Sports na Etincelles FC.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.