Irebere abakobwa bibyamamare bamaze kwemezako bazitabira igitaramo cya Charly na Nina

Banyampinga bo mu Rwanda ndetse nabandi bakomoka mu karere ka Afurika bamaze kwemezako bazitabira igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo  wa mbere wa Charly na Nina, na Miss wa Uganda azaba ahari. 

Iki gitaramo giteganijwe kuba kuya 1 ukuboza 2017 mujujyi wa Kigali  kizaba kirimo abandi bahanzi bakomeye hano mu rwanda ndetse no mu karere k’afurika y’iburasirazuba nka Juliana Kanyomozi na Geosteady bo muri Uganda, Big Farious w’i Burundi ndetse n’abandi b’abanyarwanda banyuranye.

Abakobwa bamaze kwemeza ko bazitabira iki gitaramo harimo; Isimbi Fanique (Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017),Ingabire Habibah,Miss Latifah (Miss Photogenic UR Huye Campus 2017).Miss Ruzindana Liliane (Miss University Uganda na Miss Makerere University), Miss Ritha Rick Mutoni (Igisonga cya kabiri muri Miss Uganda 2017), Fiona Doreen (uyu yahatanye muri Miss Rwanda 2017)Miss Shimwa Guelda (Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017),Miss Pamela Umutesi (Uyu wahatanye muri Miss Rwanda 2017).

Charly na Nina ni abakobwa babiri bakorana umuziki bafatanije na Muyoboke ubagira inama mu kazi kabo , bagiye bamenyekana mu ndirimbo zabo nka Indoro, agatege, face to face nizindi ndirimbo , izi ndirimbo zose kandi zizaba ziri kuri Album yabo doreko ari nayo yambere bagiye gushyira hanze.

Mu gitaramo cyo kumurika Album yabo bise “Imbaraga”  kwinjira azaba ari ibihumbi bitanu 5000 ahasanzwe nibihumbi icumi  10 000 mu myanya yicyubahiro

Babicishije kuri Instagram zabo dore abamaze kwemezako bazitabira iki gitaramo.

Fanike azaba ari muri iki gitarfamo
Miss Fiona azaba ahari
Miss Guelda

 

Comments

comments