AmakuruPolitiki

Iran yatangiye gukusanya ibihembo ku muntu uzica Perezida Donald Trump

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020, nibwo muri Iran habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Gen Qassem Soleimani uherutse guhitanwa n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri uyu muhango, abaturage ibihumbi basabwe ko buri wese mu batuye Iran yatanga $1 kugira ngo hakusanywe miliyoni $80 zizahembwa uzica Perezida Donald Trump wategetse ingabo ze zikorera muri Iraq kurasa  rocket Gen Soleimani zishinja ibitero kuri Ambasade yayo i Baghdad.

Umwe mu bakangurambaga wari uri aho umuhango wo gusezera kuri Gen Soleimani wabereye yabwiye abaturage bari aho ndetse n’abandi babikurikiraniraga kuri televiziyo zabo ko buri muturage ufite imyaka y’ubukure yatanga idolari rimwe rya USA kugira ngo haboneke amafaranga ahagije yo kuzahemba uzashobora kwica Donald Trump.

Abari aho babyakiriye neza ndetse bamukomera mu mashyi.

Kuri iki cyumweru kandi  taliki 05 Mutarama 2020 umudepite muri Iran yabwiye bagenzi be ko Iran ifite umugambi n’ubushobozi bwo kurasa ku biro by’Umukuru w’igihugu muri USA( White House).

Uyu mudepite witwa Abolfazl Abutorabi  yavuze ko igihugu cye kibifitiye ubushobozi kandi ngo n’ubushake bwinshi bwo kubikora burahari.

Iran kandi yatangaje ko izihimura kuri USA ikarasa ahari inyungu zayo haba ku bwato bwayo bw’intambara, ambasade n’ahandi izabona inyungu zose za USA.

Perezida Trump anyuze kuri Twitter yayisubije avuga ko niramuka yibeshye igakora ibyo ivuga, izahura n’ibibazo bikomeye.

Yaranditse ati: “ Iran niramuka yibeshye ikagira inyungu zacu cyangwa inshuti zacu irasaho, tuzayiha ikosora itarabona. Uburyo tuzayihimuraho ku rugero ndetse ruruta kure uko iyo izaba yabigenje.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 03 Mutarama 2020 nibwo ingabo za USA zarashe kandi zica Major Gen Qassem Soleimani wayobora umutwe w’ingabo zihariye zirinda abantu bakomeye muri Iran.

Yarashwe rocket imutwikira mu modoka ubwo yari aciye ku kibuga cy’indege cy’i Bagdad.

Minisiteri y’ingabo za USA yatangaje ko kwica Soleimani byari amahitamo meza kuko yari yarazengereje USA n’inshuti zayo binyuze mu gutegura no kuyobora ibitero kuri Ambasade zayo.

Pentagon kandi ivuga ko hari ifite amakuru y’uko hari ibindi bitero uriya musirikare mukuru yateguraga kuri za Ambasade za USA ziri muri Aziya y’Uburasirazuba bwo hagati ndetse no ku nshuti yazo magara ariyo Israel.

Mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 05, Mutarama, 2020, Inteko ishinga amategeko ya Iraq yasabye Guverinoma kwirukana ingabo zose z’amahanga zikorera ku butaka bwayo harimo n’iza USA.

Iran yasabye buri muturage wayo gutanga $1
Twitter
WhatsApp
FbMessenger