AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Iran yanze kwakira inkunga yagenewe na Amerika yo kurwanya coronavirus

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatolah Al Khamenei yanze kwakira inkunga y’imiti yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahaye igihugu cye avuga ko iyi nkunga ari urwiyerurutso kuko avuga ko Amerika ishinjwa kuba inyuma y’iyi Virusi.

Mu kiganiro yavugiye kuri televiziyo y’igihugu Ayatollah yatangaje ko adasobora kwakira iyi nkunga y’imiti kuko Amerika ari we mwanzi wa mbere wa Iran ndetse ikaba ari nayo ishinjwa gukora virusi ya Covid-19, ibi akaba abihurizaho na bamwe mu bayobozi b’Ubushinwa bwatangiriyemo iki cyorezo.

Ayatollah Al Khamenei yatangaje ko n’ubwo atahamya neza ko ibyo Ubushinwa bushinja America aribyo ariko ubusanzwe ari umwanzi wa Iranbityo ko iyi miti ishobora kuba igamije gukomeza kuyikwirakwiza mu banya-Iran bamaze igihe kinini badafitanye umubano mwiza
Nanone bamwe mu bayobozi bo muri Iran babwiye BBC ko iyi nkunga y’imiti ya America ari ukwiyerurutsa mugihe America yanze gukuraho ibihano yafatiye Iran bishingiye ku bucuruzi n’ubuhahirane kubera ko iki gihugu cyanze kureka umugambi wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America zishe umujenerali ukomeye wa Iran, Gen Quassem Soleimani ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq. Ibi byatumye Iran na Amerika batangira guhigana nyuma y’uko Umuyobozi w’ikirenga wa Iran atangaje ko igihugu cye kigomba kuzihorera ku rupfu rwa Qassem wari umwe mu bategetsi bakomeye muri iki gihugu.

Iyi nayo ishobora kuba imwe mu mpamvu zaba zatumye iki gihugu kitemera iyi nkunga kuko kibifata nko gupfukamira Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifata nk’umwanzi wa mbere wacyo.

Iran ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Azia byibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus kuko abarenga ibihumbi 21 banduye mugihe abapfuye bagera ku 1680.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger