Amakuru

Inzira ndende imibu yororokeramo n’uburyo bwo kuyirwanya

Umubi ni agasimba kabarizwa mu bwoko bw’inigwahabiri (Insects), gapima hagati ya miligarama ebyiri n’ebyiri n’igice kagira umutwe, igituza, inda, amaguru n’amababa kavuka gaciye mu nzira ivunanye kuko kava mu tumeze nk’utunyorogoto, amagi akuzwa n’amaraso y’izindi nyamaswa ziba zariwe n’imibu y’ingore.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko ku Isi hari ubwoko 3728 mu gihe hari tiriyoni 100 y’imibu, ni ukuvuga ko iramutse yibasiye abantu buri umwe yaribwa n’imibu 133, cyakora iyakwirakwiza udukoko dutera malariya ikaba ari imibu ya anophel y’ingore gusa kuko ariyo kabuhariwe mu gukwirakwiza udukoko dutera iyi ndwara kandi ko ishobora kubaho igihe gishobora kugeza ku munsi 90.

Kugira ngo umubu uboneke bitangirira mu tunyorogoto duto tuba ducumbikiye amagi aba yatewe n’umubu mu mazi honyine gusa kuko udashobora guterera ahandi hantu yakura akagera igihe avukamo indi mibu mayo yatangira kuguruka igahita ibangurirwa noneho ikajya gushaka amaraso ayifasha gukuza amagi ari naho ihera ikwirakwiza indwara.

Mu gihe umubu urimo gushakisha amaraso yo gukuza amagi yawo bikorwa cyane n’umubu w’ingore nicyo gihe ikwirakwiza udukoko duto twitwa plasmodium mu mubiri w’umuntu mu gihe nawo wabanje kuruma undi udufite mu mubiri ariho igikorwa cyo gukwirakwiza malaria gitangirira ndetse ikaba wateza n’izindi ndwara bitewe n’ubwoko bwawo.

Mu guhangana n’iyororoka ry’imibu hirindwa izo ngaruka z’indwara ishobora gukwirakwiza, Ikigo cy’Igihugu kita k’Ubuzima, RBC, cyafashije abaturage bo mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke bahinga umuceri mu Gishanha cya Kamiranzovu, gutoragura utunyorogoto tuvamo imibu muri icyo Gishanga kugira ngo bagabanye ubwiyongere bwayo.

Umukozi muri Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malariya n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) zanduzwa cyangwa zigakwirakwizwa n’utunyabuzima dutandukanye ikorera muri RBC, Mazimpaka Phocas, avuga ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu kurwanya malariya rugifite byinshi byo gukora mu guhangana na malaria.

Yagize ati “Malariya ni indwara mbi cyane, ni indwara iteje ikibazo ku Isi cyane cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Twakoze byinshi mu kuyirwanya no kuyirandura ariko ni ngombwa gukomeza kuyirwanya twirinda ko yakomeza gukwirakwiza turushaho gukaza ingamba no gukuraho indiriby’aho imibu yakororokera.”

Tariki 30 Mutarama 2023, u Rwanda n’Isi bazizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Indwara zititaweho uko bikwiye zirimo malariya, inzoka zo mu nda, ubumara buturuka kuribwa n’ibikoko n’izindi.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko twa dukoko twinjiye mu muntu muzima duhita twerekeza mu mwijima ari na ho twororokera, twasubira mu maraso tukinjira mu nsoro zitukura (globule rouge) zigasandara ari na bwo umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso by’uko yarwaye malariya.

Malaria niyo ndwara iza ku isonga buri mwaka mu kwica abantu benshi ku isi, OMS ivuga ko abarenga miliyoni bicwa nayo.

Amazi y’ibidendezi niyo ndiri yororokeramo imibu kuko ariho iterera amagi

Utunyorogoto tuvamo imibu twakurwaga mu mazi yo mu Gishanga cya Kamiranzovu gihingwamo umuceri

Yanditswe na Bazatsinda Jean Claudw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger