Inzara yo guca amara yafashije M23 kwirukana ingabo za DRCongo mu gace kitwa Kibumba

Inzara yatumye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’imutwe wa M23, zikura mu gace ka Kibumba hatabanje kubaho kurasana kugira ngo bakagabize amaboko y’uyu mutwe bahanganye.

Izi ngabo zahisemo kwigendera nyuma y’umunsi hagaragaye amashusho bavuga ko nubwo bakomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ariko bafite ikibazo cy’inzara n’inyota.

Kuwa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, mu masaha ya saa munani nibwo bafashe icyemezo cyo kwikura muri aka gace basiga n’umupaka wa Kabuhanga kuri ubu M23 ikaba ariyo ifite Kibumba n’agace ka Buhumba.

Imirwano ikaba ikomereje mu duce twa Nyundo na Kanyamahoro aho bishoboka ko abarwanyi ba M23 bakwigarurira utu duce dusigaye ngo begere umugi wa Goma.

Umuvugizi wa Gisirikare w’umutwe wa M23 Maj Willy Ngoma aherutse gutangaza ko mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa buzakomeza kwanga ibiganiro badateze gusubira inyuma na gato ahubwo ko bakomeza kwigarurira ibindi bice mu rwego rwo kwirinda no kwirwanaho.

Amakuru agera Kuri Rwandatribune, yemeza ko M23 nta gahunda ifite yo gufata umugi wa Goma byihuse ko ahubwo bazaturuka inyuma bakawuzenguruka birinda kurwanira mu baturage bityo FARDC na FDLR bagahungira i Bukavu cyangwa Rubavu.

Agace izi ngabo zikuyemo

Comments

comments