AmakuruImikino

Intare FC na Kirehe mu makipe atemerewe gukina shampiyona y’ikiciro cya kabiri ya 2019/20

Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona y’ikiciro cya kabiri hano mu Rwanda itangire, amakipe ane arimo Intare FC na Kirehe FC ntabwo yemerewe kuyikina kubera kutuzuza ibyangombwa nkenerwa ku makipe yo mu kiciro cya kabiri.

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru ni bwo imikino ya shampiyona y’ikiciro cya kabiri igomba gutangira, nyuma y’incuro eshatu zose hashyirwaho amatariki igomba gutangiriraho ariko bikarangira yimuwe.

Ni shampiyona izakinwa amakipe yose ari hamwe, bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho amakipe yabaga agabanyijwe mu matsinda, hanyuma abashije kurenga ½ cy’irangiza nyuma y’imikino ya kamarampaka akaba ari yo atsindira kuzamuka mu kiciro cya mbere.

Muri shampiyona ya 2019/20 nta mikino ya kamarampaka izabaho, ahubwo amakipe abiri ya mbere ni yo azahita ahabwa amahirwe yo gukina shampiyona y’ikiciro cya mbere ya 2020/2021.

Shampiyona y’uyu mwaka izaba igizwe n’amakipe 13, atarimo aya Kirehe FC, Intare FC, Aspor FC na Gasabo United. Aya makipe uko aria ne yakozweho no kutuzuza ibisabwa byatuma yemererwa gukina shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Uko gahunda y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri iteye.

Ku wa 30 Ugushyingo 2019

Rutsiro FC (izaba yaruhutse)
Amagaju FC vs Interforce (Nyamagabe, 14h00)
Rwamagana City vs VJN (Rwamagana, 14h00)
Impessa FC vs Pepinieres FC (Kicukiro, 14h00)

Ku wa 01 Ukuboza 2019

UR FC vs Vision FC (UR Stadium, 14h00)
Etoile de l’Est vs Akagera (Ngoma Stadium, 14h00)
Gorilla vs Alpha FC (Kicukiro, 14h00)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger