AmakuruImyidagaduro

Intambara y’amagambo irangiye ntawe ihitanye! Vestine na Dorcas bongeye gusubirana na M-Irene

Iminsi itari myinshi irihiritse hari inkundura y’amagambo ivuga ko umunyamakuru M-Irene wazamuye Vestine na Dorcas yigaritswe ku mugaragaro aho byavugwaga ko atacyifuzwa gukomeza gufasha aba bana nk’uko byari bisanzwe.

Nyuma y’iyi ntambara y’agashyuruza, byamaze kwemezaa ko uyu munyamakuru Mulindahabi Irene,yamaze gusubirana n’abo bana babiri baririmba Gospel, Vestine&Dorcas nyuma y’iminsi mike atangaje ko batandukanye.

Impamvu iri imbere y’izindi zose ku gusa no kumwigumuraho kwabo ni ikutumvikana ku muyoboro wa You Tube w’aba bahanzikazi.

Ku i saa sita z’amanywa nibwo M.Irene yashyize hanze ikiganiro yagiranye n’aba bakobwa bakiri bato ndetse na nyina ubabyara bemeza ko nyuma y’umwuka mubi wazanywe na shitani ibintu byasubiye mu buryo.

Umwe muri aba bakobwa witwa Vestine yagize ati “Ibi bintu ukuntu byaje ni nka shitani.Ibi bintu byajemo kubeshya kwinshi

Yunganiwe na mugenzi we Dorcas wagize ati “Twari twafashe amasengesho y’iminsi ibiri ararangira uyu munsi kugira ngo bikemuke.Ibyo Imana yifatanyirije ntawushobora kubitandukanya.Ibyaba byose,ibyavugwa byose ukuri nuko tumeranye neza.”

M Irene yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’aba bakobwa ndetse yemeza ko nyina w’aba bahanzikazi nta kintu yifuje kuvuga ku byabaye kubera ko hari ababimushyizemo.

Vestine yagize ati “Umushinga Satani atinjiyemo ntabwo biramba.Byaradutunguye kandi tugomba kubyakira.Mama ibi bintu ntabwo yari abimenyereye.Nta gahunda yari afite yo kujya mu itangazamakuru.Yaje aje gufata channel,ageze I Kigali asanga huzuye abanyamakuru.”

Babajijwe impamvu banyereje imisatsi kandi ari abayoboke ba ADEPR,bavuze ko ari umuntu mukuru wabajyanye akabibasaba bakanga kumusuzugura gusa bazabye imbabazi abafana.

Ku wa Kane nibwo hasohotse ibaruwa ivuga ko MIE ya Irene Murindahabi yari isanzwe ifasha Vestine na Dorcas bamaze gutandukana.

Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, nibwo M.Irene uyobora MIE yavuze ukuri ku itandukana rye n’abahanzi Vestine na Dorcas.

Irene yavuze ko yabanje gushinjwa kuba yarakoresheje YouTube Channel ya Vestine na Dorcas mu nyungu ze bwite akaba yarayisaruyeho amamililiyoni menshi nyamara ntagire icyo amarira Vestine na Dorcas.

Kuri iki kibazo,Irene avuga ko yafashe YouTube Channel ya Vestina na Dorcas ifite aba subscribers 1000 kuri ubu ikaba ifite abarenga 90.000.Indirimbo nahawe ijambo ari nayo ya mbere MIE yakoreye Vestine na Dorcas niyo yatumye Channel ya YouTube ya Vestine na Dorcas izamuka.

Irene yavuze kandi ko hari abantu badafite imico myiza yise abagome bagiye mu matwi ya babyeyi ba Dorcas ndetse na Vestine bamubwira ko Irene yakijijwe n’amafaranga ava kuri YouTube Channel ya Vestine na Dorcas akaba nta kintu arimo kubafasha.

Irene yakomeje avuga ko hari umugabo witwa Aimable uhagarariye amarushanwa ya “Rwanda Gospel Stars Live” wamusabye ko yamuhuza na Vestine na Dorcas bagasangira icyayi kugira ngo baganire kuko ari umufana wabo.

Uyu mugabo ngo yaje kuganira na bo aza kubabwira ko Irene agamije kubashakamo inyungu gusa ko nta kintu arimo kubafasha ,kandi uwo mugabo witwa Aimable we afite imishinga yo gufasha bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo babashe Kubona amafaranga.

Irene Murindahabi yasobanuye ko nt anyungu arabona muri aba bana kugeza ubu ndetse amafaranga yashoye abakorera indirimbo n’ibindi bikorwa kugeza kuri uyu munsi atarayagaruza.

Yerekanye ifoto ya Vestine na Dorcas nyuma yuko Aimable ababwiye ko agiye kubafasha bagatangira gukorera amafaranga aho yavugaga ko bataye umuco wa ADPER basanzwe babarizwamo kubera uko imisatsi yabo isigaye imeze ubu.

Izabanje

M-Irene wafashaga Vestine na Dorcas yeruye avuga uko yagambaniwe n’uwiyitaga umufana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger