AmakuruPolitiki

Intambara mu maraso mashya: Igisirikare cya DRCongo cyafashe ingamba nshya ku mutwe wa M23

Nyuma y’igihe gishize havugwa ukurasana hagati y’abarwanyi bagize umutwe wa M23 n:ingabo za Leta ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), ubu hatangiye uburyo bw’urugamba mu buryo bushya.

M23 itangaza ko guhera mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya DRCongo zawugabyeho ibitero simusiga ziri kubamishaho imvura y’ibisasu biremereye jifashishinwe indege kabuhariwe z’intambara.

Amakuru aravuga ko ibisasu bya rutura biri kuraswa n’ndege ebyiri z’intambara za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.

Izi zirimo imwe yavogereye ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa mbere.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka yagize ati “Ihuriro ry’Ingabo zifatanyije na FARDC ziri gutera ibisasu ahantu hatuwe cyane, turahamagarira umuryango mpuzamahanga kwita ku bibazo bwana Tshisekedi ari gutera.”

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yanyujije kuri Twitter ashimangira ko “M23 irirwanaho dutegereze ibikurikira.”

Ibirindiro bya M23 biri gusukwaho amabombe n’izi ndege z’intambara ni ibiherereye Chanzu na Musungati muri Teritwari ya Rutshuru.

Imirwano yubuye kuri uyu wa kabiri hagati y’ingabo za leta na M23 ubwo indege

Hari hashize icyumweru hari agahenge hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Umuvigizi w’igisirikare cya DR Congo, Gen Sylvain Ekenge yabwiye BBC ko ibivugwa na M23 ari “amagambo adafite ishingiro”.

Ati: “Abasivile bari batuye muri ibyo bice bavuga uyu munsi ni impunzi zagiye ahandi”

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ziherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu kirere cya Goma, bivugwa ko ari ibikoresho bishya bije kurwanya inyeshyamba za M23.

Imirwano yongeye kuvugwa mu gihe abategetsi b’akarere bashyize umuhate mu gushaka guhosha amakimbirane, no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro.

Ibi bitero by’indege byateye guhunga kw’abasivile mu bice byarashweho hamwe na Bunagana, nk’uko bimwe mu binyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Abantu barenga 300,000 bamaze kuva mu byabo muri Rutshuru bahunga imirwano y’ingabo za leta na M23, nk’uko bivugwa na ONU.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger