AmakuruImikino

Inkuru nziza ku bakunzi ba Kiyovu Sports ikomeje gukubita agatoki ku kandi yitegura Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports,ikomeje kwitegura kuzababaza abakunzi ba Rayon Sports byitegura guhura mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, yasubije abakunzi bayo ibyishimo nyuma yo kugarura Serumogo Ali wari umaze iminsi yarataye akazi.

Kuva tariki ya 20 Mutarama 2023 hatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, Serumogo Ali yari ataragaraga muri Kiyovu Sports aho yari yarahagaritse akazi kubera umwenda iyi kipe imubereyemo.

Serumo usanzwe ari na kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, yishyuzaga Kiyovu Sports amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano.

Kutayahabwa byatumye ahagarika akazi ntiyatangirana n’abandi imyitozo itegura imikino yo kwishyura, ava ku rubuga rwamuhuzaga na bagenzi be ndetse yemereye ISIMBI ko azasubira mu kazi iki kibazo cyacyemutse.

Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yatangiye imyitozo muri Kiyovu Sports ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 avuga ko ubu ikibazo cyacyemutse yiteguye gufasha Kiyovu Sports mu mikino itaha.

Ati “Nari maze igihe ntakorana n’abandi kubera ikibazo cyari gihari mu ikipe, nari mfitanye ikibazo n’abayobozi, ikibazo cyari kimaze igihe ariko hakabaho ubwumvikane hagati yanjye na bo, nza gusa nuhagarika akazi kugira ngo ikibazo kibanze gikemuke.”

“Ni byo koko twakiganiriyeho, mu minsi yashize nibwo hafashwe umwanzuro w’ikibazo, ubu kiri mu maboko meza, ni na yo mpamvu natangiye imyitozo n’abandi. 80% byacyemutse kuko nari navuze ko nzasubira mu kazi cyacyemutse, kuba nagarutse ni uko byacyemutse nibitarakemuka mfite icyizere ko mu minsi ibiri cyangwa itatu bizaba byacyemutse.”

Kugarura Serumogo Ali mu gihe irimo yitegura Rayon Sports ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ni imbaraga kuri bagenzi be bikaba ibyishimo ku bafana cyane ko asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

Gusa Kiyovu Sports nubwo yagaruye Serumogo, izakina idafite Nsabimana Aimable wujuje amakarita 3 y’umuhondo akaba atemerewe gukina umukino w’umunsi wa 18.

Serumogo Ali yasubiye muri Rayon Sports

Twitter
WhatsApp
FbMessenger