Iniesta arashinja Jose Mourinho kubiba urwango hagati ya FC Barcelona na Real Madrid

Andres Iniesta wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espanye yashinje umutoza wa Manchester United Jose Mourinho kubiba urwango hagati y’abakinnyi ba Real Madrid yabereye umutoza na FC Barcelona bikunze guhora bihanganye.

Uyu mukinnyi avuga ko Mourinho yabaye intandaro ikomeye mu kurimbura umubano mwiza hagati y’abamakipe yombi kugeza naho abakinnyi ubwabo byabagiyemo bakazajya barebana nabi no mu ikipe y’Igihugu.

Iniesta avuga ko urwango rwatutumbijwe na Jose Mourinho hagati ya Real Madrid na FC Barcelona rwafashe indi ntera rukagera no mu bakunzi baya makipe yombi ndetse no mu mubano w’aya makipe rugiramo ingaruka kuko guhangana kwabo kwiyongereye bihabanye n’uko ikipe iba mukeba w’iyindi.

Yakomeje avuga ko ubwo Jose Mourinho yatozaga Real Madrid, asa n’uwimirije imbere gukuraho umubano mwiza mu bakinnyi b’Abanya Espanyebituma havuka umwuka mubi mu irushanwa rikomeye muri iki gihugu rya La Liga.

Yagize ati “Mourinho yateje umwuka mubi mu bakinnyi ba Real Madrid bituma banga aba FC Barcelona.Ntibyagusabaga ko uba ukinira imwe muri aya makipe yombi kugira ngo ubone ko bitari bishimishije.Ntabwo wabonaga ko ari uguhangana kw’abakeba ahubwo harimo urwango rukomeye.

Umwuka mubi wari mu bakinnyi wari ugoye kuwiyumvisha,kuko wageze mu ikipe y’igihugu ya Espagne bituma abakinnyi bangana cyane kandi bakinana.

Iniesta wamaze imyaka 21 mu ikipe ya FC Barcelona yashinje Jose Mourinho kwica umupira wa Espagne ndetse yemeza ko mu myaka 3 yamaze muri Real Madrid icyo yakoze ari ugutuma abakinnyi b’aya makipe 2 y’abakeba barebana ay’ingwe.

Iniesta asigaye akina mu Buyapani mu ikipe yitwa Vissel Kobe.

Nyuma y’Imyaka 3 Jose Mourinho avuye muri La Liga aho yatozaga ikipe ya Real Madrid yahise yerekeza muri Shampiyona y’Abangeleza Primier League aho yabanje gutoza Chelsea, ubu akaba ari umutoza wa Manchester United iri ku mwanya wa 7 muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Iniesta yahoze akinira FC Barcelona
Iniesta shinja Jose Mourinho kuba intandaro y’ubushamirane muri La Liga

Comments

comments