AmakuruImikino

Ingimbi za Tanzania zegukanye rya rushanwa rya Ferwafa nyuma yo kunganya n’Amavubi U-17

Ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 17 Serengeti Boys, yegukanye irushanwa ryari ryarateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, nyuma yo kunganya n’Amavubi y’u Rwanda ibitego 3-3.

Ni mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iri rushanwa ryari rihuriwemo n’ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzania na Cameroon, ryari ryarateguwe mu rwego rwo gufasha Amavubi gukomeza kuba mu mwuka w’amarushanwa azakina mu minsi iri imbere, mu gihe Tanzania na Cameroon ziteguraga irushanwa ry’igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera i Dar Es Salaam kuva ku wa 14 z’uku kwezi.

Abasore b’umutoza Rwasamanzi Yves (Amavubi U-17) ni bo binjiye mu mukino, baza no kubona ibitego hakiri kare.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe n’umwana witwa Rutonesha Henson. Byari mbere gato y’uko Nsanzimana Keddy atsindira Amavubi igitego cya kabiri ku munota wa 20 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Amavubi U-17 ari imbere ku bitego 2-1 cya Serengeti Boys. Tanzania yabonye igitego cya mbere ku munota wa 28 ibifashijwemo na John Edmond.

Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri cy’umukino gitangiye, Serengeti Boys yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na John Edmond wari watsinze igitego cya mbere. Ni mbere y’uko Mshirakandi Edson ayitsindira igitego cya gatatu ku munota wa 83 w’umukino.

Amavubi yari yatangiranye umukino ishyaka ryo kubona amanota atatu, yishyuye ku munota wa 94 abifashijwemo na Isingizwe Rodrigue uri mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu Amavubi U-17.

Amavubi na Serengeti Boys baherukaga guhurira mu irushanwa ry’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ryaberaga i Dar Es Salaam muri Kanama 2018. Kuri iyi ncuro, amakipe yombi na bwo yari yaguye miswi ibitego 2-2. Kubera ko amakipe yombi yahataniraga umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, hiyambajwe za Penaliti Tanzania yinjiza 4-3 z’u Rwanda.

Hafashwe ifoto y’urwibutso ku makipe yose yitabiriye iri rushanwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger