AmakuruAmakuru ashushye

Ingaruka zikomeye zigiye guterwa no kuba Tigo Rwanda igiye guhagarika ibikorwa byabo

Ku wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017, nibwo  sosiyete y’itumanaho ya Airtel yasinye amasezerano yo kugura imigabane yose ya  Tigo Rwanda , kugeza ubu rero Abanyarwanda n’abandi bose bakoreshaga Tigo Rwanda baribaza ku ngaruka zigiye kubabaho haba mu bucuruzi ndetse no mubuzima busanzwe.

Kuba Tigo Rwanda igiye kuva mu bigo by’itumanaho byo mu Rwanda, bizagira ingaruka ku bantu bamwe na bamwe barimo abakozi bayo n’abandi bafatanyabikorwa.

Duhereye ku bucuruzi, Urubyiruko rubarirwa mu magana rwacuruzaga serivisi za Tigo Rwanda rugiye kubura akazi , uru rubyiruko rwacuruzaga imirongo ya Tigo Rwanda, kuko aho wageraga hose wasangaga umubare utari muke wababaga bari gucuruza Tigo Cash n’izindi serivisi za Tigo zitandukanye.

Kuberako ibikorwa bya Tigo Rwanda birahagarara burundu mu Rwanda, abantu babarirwa mu magana barabura akazi kubera ko nubundi Airtel yari ifite ababacururiza  bishobora kugorana gukoresha abangana nabo Tigo yakoresha.

Turebe mu bikorwa by’imyidagaduro, Tigo Rwanda yari itera inkunga ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro , Abahanzi Dream Boys, Bruce Melody na Christopher ni bamwe mu bagiye kugerwaho n’ingaruka ziturutse ku igurishwa  ry’ikigo cy’itumanaho cya Tigo Rwanda, kuko bari basanzwe bayamamariza.

Dream Boys bari bamaze imyaka igera kuri itanu barya ku mafaranga yo kwamamaza Tigo Rwanda mu gihe Christopher na Bruce Melody bari bagiye kumarana imyaka itatu.

Dream Boys yari ifite amasezerano yo kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo mu Rwanda

Tuvuye mu myidagaduro tukareba mu buzima busanzwe, kuba Tigo Rwanda yaguzwe, ibiciro byo guhamagara bishobora kwiyongera , akenshi  ibiciro bigabanyuka iyo hari ihangana mu bucuruzi, kuba rero hagiye gusigara sosiyete 2 gusa bishobora gutuma ibiciro byiyongera. Uretse no kuba ibiciro byakwiyongera , amarezo nayo ashobora kuba ikibazo kuko akenshi iyo umurongo uri gukoreshwa n’abantu benshi haba igihe iminara ibuze ubushobozi bwo gukora neza.

Tigo yari isanzwe ariyo Kompanyi  ya kabiri mu Rwanda ifite abakiriya benshi mu by’itumanaho mu Rwanda,ngo impamvu Airtel Rwanda yahisemo kugura imigabane yabo yose nuko  Airtel yafashe ingamba nshya muri Africa zo gukomeza isoko ryayo mu bihugu bike isigayemo ariko ikagera kuri benshi ngo arinayo mpamvu nkuko babigenje mu Rwanda mu  minsi yashize ishize ba banabikoze muri  Ghana aho Airtel yaho yaguze Tigo yaho kugirango isoko ryabo rikomeze rizamuke nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel , Sunil Bharti Mittal .

Nkuko imibare yashyizwe ahagaragara na RURA mu mpera za Nyakanga  yabitangazaga,  mu Rwanda abafite  imirongo ya Telefone ngendanwa bagera kuri 8 368 432 muri aba Tigo Rwanda  yari ifite 3 252 765 naho Airtel Rwanda ikagira 1 586 018 mu gihe  MTN Rwanda  yazaga ku mwanya wa mbere na 3 520 315. byumvikane neza ko mu gihe abakoreshaga Tigo Rwanda bose baba bimuriwe kuri Airtel Rwanda, mu Rwanda hasigara sosiyete 2 z’itumanaho gusa , Airtel Rwanda na MTN Rwanda, Airtel Rwanda igasigara iyoboye n’abantu benshi bayikoresha .

Bruce Melody yari umufatanya bikorwa wa Tigo Rwanda
Umubare w’abantu benshi bacuruzaga serivisi za Tigo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger