AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’Uburusiya zisubiyeho ku gahenge zari zahaye abaturage ba Ukraine

Ku bwumvikane bw’ingabo z’Uburusiya, hari hemejwe ko baha agahenge abaturage ba Ukraine ko guhunga kugira bakize amagara yabo kubera intambara hagati y’ibi bihugu byombi.

Ingabo z’Uburusiya zakomeje kurasa ibibombe mumujyi wa Mariupol kuri uyu wa gatandatu, mu gihe zari zemeye gutanga agahenge mu masaha yo mu gitondo – ibi bikaba byatumye ibikorwa byo guhungisha abantu bihagarara.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yari yatangaje ko itanze agahenge kuva saa yine mu masaha ya Moscou mu mijyi ibiri ya Mariupol na Volnovakha kugira ngo abasivile bashobore guhunga.

Byabaye nyuma y’aho Umukuru w’umujyi wa Mariupol asabye ko batanga agahenge ku baturage mu gihe umujyi ufunzwe,kubera icyo yise ibitero by’ubugome by’ingabo z’Uburusiya.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya ivuga ko iyi yari ingingo yumvikanweho n’abayobizi ba Ukraine.

Umwe mu baba muri uwo mujyi yagize ati: “Ubu ndi muri Mariupol, ndi ku muhanda, uko iminota itatu cyangwa itanu ishize ndumva ibibombe”.

“Agahenge katanzwe kugira ngo abantu bashobore guhunga ntikubahirijwe.Ndabona n’amamodoka y’abantu bari bagerageje guhunga arimo kugaruka. Ni akajagari gusa”.

Kari agahenge katanzwe nyuma y’aho Vadym Boichenko umukuru w’Umujyi wa Mariupol asohoreye itangazo n’umubabaro mwinshi asaba ko amayira y’uyu Mujyi yakugururwa kugira abahunga bahunge kuko nta kundi bari bugire.

Ati: “Mariupol si imihanda n’amazu, ni abaturage bayo”.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger