AmakuruPolitiki

Ingabo z’u Burundi ziri muri DR Congo zirashinjwa kwiba inka zisaga 200

Ingabo za leta y’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo zirakekwaho kwiba inka zisaga 200 muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu icukumbura ryakozwe n’Ikinyamakuru SOS Media Burundi, ryagaragaje ko inka zigera kuri208 zambukijwe umupaka wa Rusizi zinjizwa mu gace ka Kaburatwa muri Komini Buganda mu ntara ya Cibitoke.

Bivugwa ko izi nka zari zikuwe mu bice bya Lemera na Kigoma (Haut Plateau) muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho ingabo z’u Burundi zashinze ibirindiro mu rugamba zihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere na RED Tabara.

Abaturage ba Cibitoke baganiriye na SOS Media bavuze ko mbere y’uko izo nka zambutswa, habanje kuba igisa n’umukwabu wakozwe n’abasirikare. Aho birukanye abaturage bose bari muri ako gace kugirango bataza kubona ibirimo kuba.

Abaturage bakimara gukurwa mu nzira ngo hahise haza amakamyo y’igisirikare cy’u Burundi bahita basipakiramo zihava zerekezwa mu murwa mukuru w’ukungu, Bunjumbura.

Iki gikorwa cyo kwambutsa izi nka no kuzipakira mu makamyo ngo cyatangiye mu masaha ya sa yise z’ijoro ryo kuwa 2 Nzeri 2022, kirangira ahagana saa munani z’igicuku cyo kuwa 3 Nzeri 2022.

Ingabo z’u Burundi zageze ku butaka bwa Repubilka iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiro za Kamena, aho bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bugamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro.

Aha mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, u Burundi buhafata nk’ahari umwanzi wabwo nimero 1, cyane ko ariho imitwe ya RED Tabara na FNL irwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD ifite ibirindiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger